MINALOC yagaragaje ko ingengo y’imari ya 2025/2026 yakoreshejwe neza nubwo hari uturere tukiri inyuma aho nk’Akarere ka Musanze kari kuri 64,7% na Nyamasheke iri kuri 65,06%.
Biteganyijwe ko mu mbanzirizamushinga y’umwaka utaha, Umujyi wa Kigali wagenewe arenga miliyari 274,3 Frw, Intara y’Amajyaruguru izakoresha miliyari 198,6 Frw, iy’u Burengerazuba izakoresha miliyari 225,2 Frw, iy’Amajyepfo ikoreshe miliyari 253,5 Frw, mu gihe iy’Uburasirazuba izakoresha miliyari 278,1 Frw.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasobanuye ko mu bikorwa bizagerwaho mu mwaka w’ingengo y’imari harimo ibirebana no kwihaza mu biribwa.
Ati “Kwihaza mu biribwa dutanga nkunganire ingana na 69.115.1 MT z’ifumbire, 4.999,9 MT z’imbuto, 30.737 MT z’ishwagara, kuhira ku buso buto bwa 600 ha, gutera intanga inka 220.000 n’ibindi, kugabanya ubucucike mu mashuri twubaka ibyumba by’amashuri 321, ubwiherero bugera kuri 1.271 no kunoza serivise z’ubuzima twubaka ibigonderabuzima 10 no gutanga ibikoresho.”
Yanasobanuye kandi ko hazatangwa amazi meza binyuze mu kubaka imiyoboro y’amazi ingana na kilometero 934,75, kugabanya ubukene hashyirwa mu bikorwa gahunda ivuguruye yo kurengera abatishoboye.
Yanemeje kandi ko inzego z’ibanze zizateza imbere ubuhahirane hubakwa imihanda y’ibilometero 14,71 bya kaburimbo iciriritse, imihanda ya kilometero 59,6 yo kugeza umusaruro ku masoko (Feeder roads); ibiraro 15 harimo 10 by’abanyamaguru.
Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Uwamariya Odette, yagaragaje ko mu gusuzuma imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari, harebwa niba iby’ibanze bikenewe n’abaturage byaritaweho mu kugena ibizakorwa.
Yashimye ko MINALOC n’inzego z’ibanze binafite imishinga myinshi ijyanye n’iterambere ry’abaturage.
Ku bijyanye n’ingengo y’imari itarakoreshwa, yasobanuye ko hari icyizere ko mu gihe inzego zose zishyizemo imbaraga, igihe gisigaye ngo umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 urangire yaba yamaze gukoreshwa uko yari yagenwe.
Yasabye abayobozi kongera guharanira gukoresha neza ingengo y’imari yagenwe kandi mu nyungu z’umuturage n’iterambere ry’Igihugu.
Imwe mu mishinga migari iteganyijwe
Mu Mujyi wa Kigali hateganyijwe imishinga myinshi yiganjemo igamije kunoza imiturire nk’uwa RUDP2 wo kuvugurura imiturire Gitega, Nyabisindu, Gatenga n’uwa KISUD wo kuvugurura imiturire muri Kigali (Rwezamenyo na Kinyinya) n’indi mishinga yo kunoza ubwikorezi.
Hari kandi umushinga wo kunoza ingendo mu mijyi yo mu Rwanda uzwi nka RUMI, kurangiza imirimo yasigaye ku mihanda irindwi ireshya na kilometero 32,2, kwishyura umwenda wo kubaka imihanda mu mushinga wa KIP no Kubaka kilometero 21 z’imihanda y’imigenderano ku bufatanye n’abaturage.
Mu zindi ntara naho harimo imishinga migari iteganyijwe gukora yiganjemo igamije kugabanya ubukene mu baturage, ubuhahirane hagati y’abaturage, kunoza isuku, kugabanya ubucucike mu mashuri no kwishyura ibirarane.








