00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Abarenga ibihumbi 15 bavomaga amazi y’ibishanga bahawe amazi meza

Abaturage barenga 15.000 bo mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, bakoraga ingendo ndende bajya kuvoma amazi y’ibishanga, bubakiwe umuyoboro wa kilometero 30.4 ubagezaho amazi meza, basabwa kuyafata neza.

Aya mazi bayahawe kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gashyantare 2026. Yatanzwe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda binyuze mu muryango Water Aid Rwanda n’Akarere ka Kirehe.

Amazi meza aba baturage bahawe yabonetse aturutse ku isoko yo mu misozi iherereye mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Ntaruka. Hashyizweho kandi amavomo 26 n’ibigega bitanu bituma abasha gukwirakwira mu baturage bose.

Bamwe mu baturage bo muri uyu Murenge wa Nasho, ibigo by’amashuri ndetse n’Ikigo Nderabuzima biruhukije ku kuvoma amazi y’ibishanga bashimira Leta n’abafatanyabikorwa babahaye amazi meza.

Umurerwa Delphine yagize ati “Twakoraga urugendo rurerure tujya kuvoma amazi mabi y’ibishanga ndetse n’ikiyaga, ingaruka byatugiragaho rero ni uko twarwaraga indwara ziterwa n’amazi mabi nk’inzoka tugahora tuzirwaye igihe cyose, ubu rero turashimira ubuyobozi butwegereje amazi meza.’’

Usabyimana Annonciate we yavuze ko amazi bahawe bari bamaze igihe kinini bayategereje kuko bari barambiwe kuvoma amazi mabi.

Yavuze ko agiye kubafasha kugira isuku haba iyo mu rugo, iyo ku mubiri ndetse n’abana babo.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mulindi, Mutabaruka Jean de Dieu we yagize ati “Amazi twahawe azadufasha kunoza isuku hano mu Kigo Nderabuzima by’umwihariko ku barwayi ndetse n’abandi batugana, twari dusanzwe dufite ibigega bifata amazi ariko hari ubwo yatubanaga make bikaba ngombwa ko tujya kuvomesha ubu rero ntibizongera turishimye cyane.’’

Umuyobozi w’umuryango Water Aid Rwanda, Mukeshimana Vestine, yasabye abaturage gufata neza amazi bahawe kandi bakirinda kwangiza ibigega n’imiyoboro byakozwe kuko ari byo shingiro ry’ayo mazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yasabye abaturage ba Nasho bahawe amazi meza kuyafata neza kandi bakarangwa n’isuku.

Yagize ati “Abaturage turabasaba ko amazi babonye bayakoresha mu kugira isuku, ntituzongere kugira ikibazo cy’indwara zikomoka ku mwanda cyangwa ibindi bibazo by’isuku nke ku babyeyi n’abana.’’

Umuryango Water Aid Rwanda umaze igihe kinini ufasha uturere twa Bugesera na Kirehe kubona amazi meza ku baturage baba batuye ahatagera imiyoboro migari.

Abaturage 15.900 ba Nasho bahawe amazi meza
Akanyamuneza kari kose ubwo bahabwaga amazi meza
Aya mazi yatanzwe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda binyuze mu muryango Water Aid Rwanda n’Akarere ka Kirehe.
Abaturage na Nasho banubakiwe ibigega bizajya bifata aya mazi
Byari ibyishimo ku baturage bahawe amazi

Special pages