00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku wa 7 Mata, umunsi iwabo hagizwe amatongo: Ubuhamya bwa Kabanda

Kabanda Olive wari ufite imyaka 18 mu 1994, yasobanuye uburyo itariki ya 7 Mata 1994 itazamuva mu mutwe kuko ari umunsi wari wakeye nk’indi ariko wagiye kwira inzu yabo yamaze gutwikwa, we n’umuryango batangira urugendo rwamusize n’abavandimwe be babaye imfubyi.

Mu buhamya bwe, Kabanda ashimangira ko abavuga ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ari ryo ryabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi, babeshya nkana.

Uyu mubyeyi yerekanye ko ababivuga baba birengagiza cyane kuko ubwicanyi bwahise butangira bigaragara ko bwari bwarateguwe igihe.

Ati “Ntabwo wambwira ko indege ya Habyarimana yahanuwe nijoro hanyuma Saa Kumi n’Imwe za mu gitondo bagahita batangira kwica bafite ibikoresho birimo ubuhiri, amashoka n’imihoro mishya. Kuri njyewe Jenoside yarateguwe ndetse cyane.”

Mu buhamya yahaye RBA, Kabanda yavuze ko mu 1994 bari batuye i Karuruma mu Mujyi wa Kigali.

Icyo gihe we n’abavandimwe be bari mu biruhuko, nyina atwite inda ibura ukwezi ngo ivuke.

Yavuze ko itariki ya 7 Mata ari umunsi wakeye nk’indi kuko bari baraye batamenye amakuru y’uko indege yari itwaye Habyarimana yahanuwe.

Kuba umunsi nk’indi ariko ntibivuze ibihe byiza barimo kuko bari bamaze igihe batotezwa bazizwa ko ari Abatutsi ariko icyo batari biteze ni uko uwo munsi wari ugiye kubasiga iheruheru.

Icyakora avuga ko mu ijoro ry’itariki 6 Mata Saa Mbiri hari ikintu cyaturitse muri Kigali ku buryo abantu benshi bacyumvise icyakoze ntibasobanukirwa icyo ari cyo ntihagira n’ikindi kintu kibabaho kidasanzwe baryama nk’ibisanzwe kugeza mu gitondo ibintu bihinduye isura.

Ati “Papa yajyaga azinduka ajya mu kazi yari afite imodoka yakoraga ubwikorezi si we wayitwaraga ariko ni we wayitangaga. Yagendaga Saa Kumi n’Imwe rero uwo munsi yabyutse muri urwo rukerera yakundaga kubikora yumva radiyo yumva bashyizeho itangazo ko nta wemerewe gusohoka. Yahise ahagarika kwitegura asubira mu buriri ariko ntiyabiha agaciro cyane ntiyanatubyutsa.”

Yakomeje agaragaza ko iyo modoka yari ifite umuzamu wayirindaga nijoro akagenda Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo imaze kuhava. Uwo munsi byagenze nk’ibisanzwe wa muzamu arataha ariko ataragera kure ahita agarukana inkuru mbi.

Ati “Nka Saa Moya zibura iminota mike wa muzamu yagarutse yiruka arakomanga cyane ati nimubyuke abantu batangiye kubica. Yatubwiye imiryango imwe n’imwe y’ahitwa mu Kazarusenya yamaze kwicwa. Ababyeyi bahise batubyutsa mama ansanga mu cyumba na murumuna wanjye atubwira ko Habyarimana yapfuye twari tutarabimenya.”

Ababyeyi babo bahise bashaka uko batangira guhunga ariko ntibyari byoroshye kuko bari baturanye na bariyeri y’Abafaransa ndetse hagatangiye guca bisi nyinshi zitwaraga abasirikare ba ex-FAR bagana mu bice bya Rutongo ngo bajye gutangira Inkotanyi zitinjira i Kigali.

Ati “Saa Saba ni bwo baduteye barimo wa muzamu na we yagarutse aduteye n’abandi bantu twari duturanye. Ndabyibuka bari bambaye amakoma ashabuye hasi hejuru bambaye ubusa. Binjiye iwacu ariko papa ahita atangira kuturenza urugo abana twese bato ariko mama we yari akuriwe yazengurutse kuri ‘salon’ aca munsi y’urugo. Baratwirukankanye ariko uwo munsi nta muntu n’umwe bafashe kuko hari hari uburyo bwo kwihisha amasaka yari yeze.”

Yakomeje ati “Bahise badusenyera ariko barasenya ha handi n’umusingi bawugeraho. Nyuma nimugoroba ni bwo bahatwitse iwacu n’imodoka ngo bayitwikiyemo kuko bagiye impaka z’uyitwara birangira bayishyizeho ibyatsi barayitwika. Ni uko Jenoside yatangiye iwacu ubwo dutangira guhunga.”

Nyuma y’uwo munsi wa mbere ubuzima bwimukiye mu kigunda bihisha mu myaka yari yeze ariko baza kwigira inama yo kwihisha intatane.

Muri urwo rugendo rwo kwihisha abandi bo mu muryango we barabishe barimo ababyeyi be, ba se wabo n’abandi ariko harokoka bake.

Nubwo atagaragaje neza umubare w’abari bagize umuryango we, Kabanda yavuze ko mu guhunga baje guhura n’Inkotanyi zibajyana i Byumba we na murumuna we w’imyaka itatu n’igice nyina yari yaramuhaye ngo amuheke ndetse n’undi musaza we wa kwa se wabo bari bari kwihisha hamwe.

Ageze i Byumba yahahuriye na musaza we umwe na murumuna we wundi ubwo iwabo barokoka ari abana bane kuko bose bari bato, Igihugu kibafasha kwiga no mu yindi mibereho ubuzima buragaruka ndetse ubu bose barubatse baranibarutse.

Kabanda Olive wari ufite imyaka 18 mu 1994, yasobanuye uburyo itariki ya 7 Mata 1994 itazamuva mu mutwe kuko ari umunsi iwabo hagizwe amatongo

Special pages