00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Murangwa yahawe kuyobora Inama y’Ubuyobozi ya EADB

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yahawe kuyobora urwego rukuru (Governing council) rutanga umurongo wa Banki y’Iterambere ya Afurika y’Iburasirazuba (EADB), ihuza ibihugu by’u Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania.

Uru rwego rugizwe na ba Minisitiri b’imari b’ibihugu bihurira kuri iyi banki, rusumba Inama ngishwanama (Advisory Panel) n’Inama y’Ubutegetsi (Board of Directors).

Mu itangazo EADB yasohoye nyuma y’inama yabereye i Kampala ku wa 8 Gicurasi 2026, yavuze ko Minisitiri Murangwa yagizwe Umuyobozi w’inama y’ubuyobozi asimbuye Minisitiri w’Imari wa Uganda, Matia Kasaija.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari ya Uganda, Ramathan Ggoobi, we yagizwe Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi mu gihe cy’imyaka ibiri.

Mu Banyarwanda bari mu nama y’ubutegetsi ya EADB harimo Reuben Karemera usanzwe ari umucungamutungo mukuru wungirije muri MINECOFIN na Faustin Mbundu uhagarariye abikorera.

Uretse impinduka mu buyobozi, EADB yanatangije ikigega cya miliyoni 13$, kizafasha mu kwagura uburyo abagore n’urubyiruko bagera kuri serivisi z’imari, binyuze mu bigo by’imari bakorana mu bihugu bigize umuryango.

Ni ibikorwa bijyanye na gahunda y’ibikorwa ya EADB ya 2024-2028, igamije guteza imbere ubukungu burambye kandi budaheza.

Ni nyuma y’uko mu mwaka ushize kugeza mu Ukuboza 2025, EADB yabonye inyungu ifatika, aho inyungu mbere yo kwishyura imisoro yazamutseho 51% ikagera kuri miliyoni 16,93$, ivuye kuri miliyoni 11,20$ mu mwaka wabanje.

Minisitiri Kasaija yavuze ko imibare y’umwaka ushize igaragaza ukwiyubaka kwa banki mu gushaka amafaranga no gutera inkunga imishinga ikomeye mu bihugu binyamuryango.

Yakomeje ati “Uyu musaruro ni igihamya ko EADB yubatse ubushobozi bwo kwegeranya amafaranga akenewe no gutanga ibisubizo by’imari birimo guhanga ibishya. Mu mwaka ushize twateye inkunga imishinga mu nzego zinyuranye mu bihugu binyamuryango byacu.”

Inguzanyo zatanzwe nazo ziyongereye ku 140%, mu gihe inguzanyo zari mu bakiliya zazamutse kuri 52% kugeza mu mpera z’umwaka ushize. Ni imibare igaragaza izamuka ry’ibikorwa n’urwego rw’iyi banki.

Minisitiri Kasaija yashimangiye ko banki izakomeza kwita ku gushyira mu bikorwa gahunda y’ibikorwa y’imyaka itanu, kwagura amafaranga ajya mu mishinga y’ishoramari no gushimangira uruhare rwayo mu iterambere ry’akarere.

Abandi bari mu nama i Kampala ni Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ry’ubukungu muri Kenya, John Mbadi na Minisitiri w’Imari wa Tanzania, Khamis Mussa Omar.

EADB yashinzwe mu 1967. Ifite inshingano yo gutanga ubufasha mu by’imari na tekiniki ku mishinga itandukanye ifasha mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza by’akarere.

Kugeza ubu iyi banki iri mu ntoki za Leta za Kenya, Uganda, Tanzania n’u Rwanda zifitemo imigabane ya 92%.

Ibindi bigo by’imari birimo African Development Bank, Consortium of Yugoslav Institutions, SBIC - Africa Holdings, Commercial Bank of Africa, Nairobi; Nordea Bank Sweden, AB (publ); Standard Chartered Bank, London na Barclays Bank PLC, London bifitemo 8%.

Minisitiri Murangwa yahawe kuyobora inama y’ubuyobozi ya EADB

Special pages