Aba bakozi birukanwe kubera imyitwarire mibi yabaranze mu kazi irimo gutanga serivisi itanoze, kwangiza umutungo no kudakunda umurimo.
Mu bakozi 329 birukanwe mu myaka ine, harimo 58 birukanwe mu mwaka wa 2022/2023, 73 birukanwe muri 2023/2024, 96 birukanwe muri 2024/2025 na 102 birukanwe muri 2025/2026.
Iyi mibare igaragaza ko uko imyaka igenda ishira abakozi birukanwa bagenda biyongera.
Si abakozi birukanwa biyongera gusa kuko no ku bahanwe na bo bariyongera aho abenshi ari abo muri 2025/2026 bangana na 339.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Angelina Muganza, yavuze ko ahanini ibi biterwa n’imyitwarire mibi umuntu aba afite ndetse no kutigishwa imyitwarire mbonezamurimo.
Ibi yabigarutseho ku wa 13 Gicurasi 2026, mu nama ya gatatu ku bijyanye n’imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta, yahuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’abakozi ba Leta mu Rwanda.
Ni inama yari igamije kureba imbogamizi zihari mu myitwarire mbonezamurimo n’ukuntu zakemuka kugira ngo igihugu kigere ku ntego cyihaye.
Yagize ati “Twemerako abakozi ba Leta ari bo batuma igihugu kigera ku byo cyihaye gukora. Nitwe dutuma ibintu bikorwa neza, birumvikana ko dushobora no gutuma bikorwa nabi.”
Muganza yagaragaje ko hakiri imbogamizi z’uko hari abakozi bagihanwa cyangwa se bacyirukanwa ko ibyo ntibibahombya bonyine ahubwo bihombya n’igihugu.
Ati “Impamvu zituma umukozi yirukanwa zijyanye no gutanga serivisi nabi kwangiza umutungo no kwifata nabi, hari abakozi batari bamenya imyitwarire myiza wenda akaba yarize afite icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, afite ubuhanga buhanitse umushakaho, ariko imyitwarire ntinoge, icyo ni ikibazo gikomeye kuko umukozi asubiza inyuma gahunda ya Leta.”
Imwe mu myazuzo yafashwe ni uko abakozi binjiye mu kazi bagomba kumenyerezwa ariko bakanigishwa imico myiza ikwiye kubaranga mu kazi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), Murenzi Raymond, yavuze ko hakiri urugendo mu gutanga serivisi inoze kuko ubu igeze ku kigero cya 77% ni mu gihe intego ari ukugera kuri 90% muri gahunda ya NST2.
Ati “Turacyafite urugendo rwa 13% mu gutanga serivisi inoze. [...] Amabwiriza y’ubuziranenge twaganiragaho twiyemeje ko tuzayashyira mu bikorwa ndetse na RSB ikazatanga amahugurwa mu nzego zitandukanye, ku buryo ayo mabwiriza akoreshwa ndetse tukanihutisha ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Muri 2021 ni bwo hagiyeho iteka rya perezida ryo kunoza imyitwarire mbonezamurimo mu bakozi ba Leta, ryari rigamije gutuma bamenya uko bitwara mbere y’uko habaho ibihano.






