00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta gitutu cyo kwishyura imyenda dufite- Minisitiri Murangwa ku madeni u Rwanda rufite

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa yatangaje ko u Rwanda rudafite ikibazo cyo kwishyura imyenda rufite kuko ubu rwishyura 9% gusa by’ayo rwinjiza mu gihe imibare yerekana ko igihugu kiremerewe iyo bigeze kuri 25%.

Yabigarutseho u ku wa 11 Gicurasi 2026, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027.

Yagaragaje ko Amafaranga ateganyijwe kwinjira mu ngengo y’imari ya 2026/2027 azagera kuri miliyari 7.796,3 Frw, akaba aziyongeraho agera kuri miliyari 844,2 Frw ugereranyije na miliyari 6,952.1 ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2025/2026.

Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 5.273,8 Frw. Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 548,3 Frw naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 1.974,1 Frw.

Senateri Frank Habineza yagaragaje impungenge z’uko umwenda igihugu gifite uzagabanyuka mu myaka hafi irindwi iri imbere, asaba Minisitiri Murangwa kugaragaza ingamba zizafasha igihugu gushobora kwishyura.

Ati “Hagaragaramo ko umwenda wa Leta ugeze kuri 73,6% bya GDP yacu kandi ko kugera ku rwego rwa 65% byitezwe gusa muri 2033. Twifuza kugira ngo mube mwadufasha kumenya ingamba zihari kugira ngo tutazabananirwa kwishyura.”

Minisitiri Murangwa yagaragaje ko imyenda u Rwanda rufite imyinshi ihendutse aho hari n’iba ifite inyungu iri munsi ya 1% kandi ikazatangira kwishyurwa nyuma y’igihe kirekire.

Ati “Imyenda dufata ni iyo twita ko idahenze, mu by’ukuri imyenda myinshi dufite ifite inyungu zo hasi…hari n’igihe tuba dufite inyungu iri munsi ya 1% ikaba akenshi igomba no kwishyurwa nyuma y’imyaka myinshi, imyaka 10 cyangwa irenga [grace period] ikindi tukaba dufite n’igihe kinini cyo kwishyura.”

“Icyo bidufasha ni uko urugero iyo dufashe umwenda wo gushora nko mu nganda cyangwa mu buhinzi, cyangwa mu mashanyarazi tubanza gufata imyaka myinshi uwo Mwenda tuwubyaza umusaruro tukabonamo umusaruro mwinshi mbere y’uko igihe kigera ko twishyura.”

Minisitiri Murangwa yasobanuye ko mu mafaranga yose yinjira u Rwanda rukoresha gusa 9% rwishyura imyenda yose, ndetse intego ikaba ko mu bihe bizaza azakomeza kuguma kuri urwo rugero cyangwa akagabanyuka.

Yavuze ko igipimo kigaragaza ko igihugu kigowe no kwishyura imyenda ari uko kiba kigeza ku rugero rwa 25% by’ibyo cyinjiza akoreshwa mu kwishyura imisoro.

Ati “Mu by’ukuri nta gitutu cyo kwishyura imyenda dufite kandi dufite na gahunda yo kugenda tugabanya uyu mwenda ukava kuri 73% ukagenda umanuka ukagera kuri 65%.”

Yavuze ko muri uyu mwaka habayemo imbogamizi y’intambara yo mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati ariko hatabayeho izindi mbogamizi uburemere bwo kwishyura buzagenda bugabanyuka uko imyenda igihugu cyafashe izajya igenda itanga umusaruro.

Ibiciro byatumbagiye …

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko ibiciro ku masoko byazamutse ku rugero rwa 13% muri Mata 2026 ugereranyije na Mata 2025.

Senateri Habineza yanagaragaje impungenge z’ibiciro bikomeje kuzamuka mu mwaka wose wa 2026, bikarenga 10%.
Ati “Izamuka ry’ibiciro rikomeza gukaza umurego […] kandi abaturage bari guhura n’ikibazo gikomeye cy’ubuzima buhenze cyane cyane ko ibiciro by’ibiribwa byazamutse cyane, n’amashanyarazi, ubwikorezi bikomeza kuzamuka…mwadusangiza ku ngamba zo kuba twazamura ubushobozi bwo kugura bw’abaturage cyane ko twiteze ko umuvuduko w’izamuka r’’ibiciro ku masoko ushobora kuzamuka.”

Minisitiri Murangwa yavuze ko ingamba nyinshi zihari zikubiye mu kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ku buryo ibiribwa biboneka ku bwinshi kandi bihendutse.

Ati “Hari ingamba nyinshi Leta irimo gukora harimo kugerageza kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, aho bidufasha ko ibiribwa biboneka ku bwinshi kandi giciro cyo hasi, ariko bikanafasha Abanyarwanda kubona akazi bakabona amafaranga abafasha kugura.”

“Si mu buhinzi guza no mu nganda na serivisi, kuzamura umusaruro wo mu nganda nk’uko mwabibonye umwaka ushize n’ibyo duteganya mu myaka iri imbere, urwego rw’inganda turateganya ko ruzazamuka kuri 11%, kandi ninako Abanyarwanda benshi bakomeza kubonamo imirimo kandi bahemba neza, no muri serivisi. Mu by’ukuri mu byo dukora byose turagerageza kugira ngo ubushobozi bwo kugura bw’Abanyarwanda buzamuke.”

Impuzandengo y’izamuka ry’ibiciro ku masoko iteganyijwe kuzamuka ku gipimo kiri hejuru ya 8% mu gihembwe cya mbere cya 2026, ikazasubira ku bipimo fatizo bya Banki Nkuru bibarirwa hagati ya 2% - 8% mu gihe giciriritse, mu gihe ibiciro by’ibicuruzwa n’ibiribwa ku isi biteganyijwe kuzaba byasubiye ku murongo

Ubukungu bw’u Rwanda buteganyijwe kuzamuka ku gipimo kiringaniye cya 6,8% mu 2026 bitewe n’ingaruka z’intambara yo mu burasirazuba bwo hagati ku biciro by’ibicuruzwa, ubucuruzi, ubwikorezi, ubukerarugendo n’ihererekanya ry’imari hagati y’ibihugu.

Biteganyijwe ko buzakomeza kuzamuka ku gipimo cya 7,2% mu 2027, no ku gipimo cya 7,0 % mu gihe giciriritse.

Senateri Habineza yagaragaje ko ibiciro ku masoko bikomeje gutumbagira, bityo hakenewe ingamba zo kongera ubushobozi bw'Umunyarwanda bwo kugura
Depite Bizimana Minani yasabye ko ingengo y'imari igenerwa ubuhinzi yongerwa aho kugabanyuka
Minisitiri Murangwa yahamije ko imyenda u Rwanda rufite itaruremereye ndetse igihe izaba yatangiye kubyara inyungu bizoroha kurushaho
Senateri Mureshyankwano yashimye ko ingingo y'uburinganire bw'abagabo n'abagore yitabwaho
Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yagejejweho imbanzirizamushinga y'ingengo y'imari ya 2026/27

Amafoto: Nzayisingiza Fidele


Special pages