Ni impanuro Perezida Kagame yagarutseho kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026 ubwo yari i Nairobi muri Kenya mu nama yahuje u Bufaransa n’ibihugu bya Afurika.
Umukuru w’Igihugu ni umwe mu bagize uruhare mu kiganiro cyagarutse ku ruhare rw’abayobozi b’ibigo byo mu Bufaransa n’ibyo muri Afurika mu kwimakaza inganda zitangiza ibidukikije ndetse n’uburyo bw’ingufu zigezweho.
Abandi bakuru b’ibihugu bari muri iki kiganiro ni William Ruto wa Kenya, Emmanuel Macron w’u Bufaransa, John Dramani Mahama wa Ghana, Mamady Doumbouya wa Guinée Conakry na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali.
Perezida Kagame yagaragaje ko hari byinshi Umugabane wa Afurika wagiye wizezwa ariko bikarangira bidashyizwe mu bikorwa.
Ati “Amasezerano menshi yagiye atangwa kuri Afurika, ariko bikarangira adashyizwe mu bikorwa ngo agire icyo atanga gifatika. Ibi ni akarengane? Yego. Ariko ku rundi ruhande, nk’Abanyafurika tugomba gufata inshingano mbere y’undi wese.”
Yakomeje agaragaza ko nta gihugu na kimwe gishobora gukiza Afurika ibibazo ihura na byo, uretse Abanyafurika ubwabo.
Ati “Nta muyobozi wo ku Isi, uko igihugu cyaba ari igihangange kose, uzacungura umugabane wacu. Ibiganiro nk’ibi bikwiriye kutwibutsa ko binyuze mu bufatanye twarenga inzitizi zose ziri imbere.”
Inama y’u Bufaransa na Afurika Perezida Kagame yitabiriye yari igamije kwiga uko impande zombi zarushaho gukorana mu buryo bugamije inyungu no gushyiraho uburyo bushya bw’ubufatanye.
Yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo ku Mugabane wa Afurika ndetse na Macron w’u Bufaransa.
Perezida Macron, yatangaje ko igihugu cyabo kitagifata Umugabane wa Afurika nk’akarima kacyo, ahubwo ko gishyize imbere ubufatanye burimo ubwubahane kandi bufitiye inyungu impande zombi.
Ati “Uyu ni umugabane ntagishaka ko u Bufaransa bubona nk’akarima kabwo, aho abashoramari bumva ko bafite uburenganzira bwose cyangwa bakizera amasezerano kubera ko ibihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko iyi myumvire yageze aho bamwe batekereza ko u Bufaransa bufite ububasha bwo gushyiraho cyangwa gukuraho ubutegetsi muri Afurika ariko ko ibyo byarangiye mu 2017 ubwo yajyaga ku butegetsi.
Yagize ati “Kuva mu 2017, ibyo bihe byararangiye. Icya mbere, kubera ko mbere ya 2017, sosiyete zacu zatangiye gutakaza isoko mu bihugu bya Afurika bikoresha Igifaransa. Ntibyaganiriweho mu buryo bwagutse ariko byatewe n’uko Afurika ifite ihatana.”
Perezida w’u Bufaransa yatangaje ko yemera ubufatanye bwuzuzanya kandi buzana impinduka ku mpande zombi, ibyo byose bikaba hubahirizwa ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu.
Macron yijeje ibihugu bya Afurika ko igihugu cye giteganya gukora ishoramari rya miliyari 27$ kuri uyu mugabane mu nzego zirimo ingufu n’ikoranabuhanga.









