Ibi biri mu byatumye Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi itangiza gahunda yo gutera ibiti bitanu by’imbuto kuri buri rugo, ku mashuri, ku bigo nderabuzima, ishyirwa mu bikorwa n’umuryango APEFA.
Mujawamariya Marie Ange wo mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, yabwiye IGIHE ko urugo rwe rurya imbuto rimwe mu cyumweru, avuga ko biterwa n’uko mu gace atuyemo batera ibiti by’imbuto ntibikure neza kubera ubukonje.
Ati “Mu Karere ka Rutsiro imbuto ziba mu mirenge yegereye Ikiyaga cya Kivu kuko niho hashyuha. Turasaba RAB ko yadushakira ibiti by’imbuto bijyanye n’ahantu hakonja”.
Mugenzi we, Nkurunziza Fabien avuga ko kutarya zihagije biterwa n’imyumvire y’uko imbuto ari iz’abana n’abagore.
Imibare ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda igaragaza ko hejuru ya 50% by’imbuto ziribwa mu Rwanda zitumizwa mu mahanga.
Ni mu gihe ahenshi ku ngo z’abaturage no ku nkengero z’imihanda haterwa imikindo nk’imitako nyamara hashobora guterwa ibiti by’imbuto bikaba umutako, bikazana amahumbezi ariko bikanatanga imbuto ziribwa.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, sitasiyo ya Gakuta, ukorera Karere ka Karongi n’aka Rutsiro, Kimenyi Martin, agira abaturage batuye ahantu hakonja inama yo guhinga ibinyomoro na marakunja kuko izo mbuto zikunda ahantu hakonja.
Umuyobozi Mpuzabikorwa w’Umuryango APEFA, uteza imbere ubuhinzi burambye, kurengera ibidukikije, no guhangana n’imihindagukire y’ibihe, Protais Habanabakize avuga ko mu busesenguzi bakoze basanze impamvu hakiri ikinyuranyo hagati y’imbuto Umunyarwanda arya ku munsi n’izo yakabaye arya ari uko imbuto mu Rwanda zidahagije.
Yakomeje avuga ko mu ngo miliyoni 2,3, buri rugo ruzahabwa ibiti bitanu by’imbuto.
Uyu mushinga wo gutera ibiti bitanu by’Imbuto ziribwa kuri buri rugo, (ku nkunga ya GAIN), wakozwe mu turere dutanu tw’Intara y’Iburengerazuba aritwo Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi, ahamaze guterwa ibiti birenga ibihumbi 200 kuva mu mpera za 2025.






