Ibyo yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026 ubwo yari mu nama y’Inteko Rusange y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyarugenge.
Ni inama yitabiriwe n’abanyamuryango bose kugeza ku rwego rw’ko karere n’Umujyi wa Kigali ndetse n’umwe mu ba komiseri b’umuryango ku rwego rw’Igihugu.
Abanyamuryango bamurikiwe ibikorwa by’iterambere byo kwishimira bagezeho mu mwaka ushize ariko hanatungwa agatoki ibigomba gushyirwamo ingufu.
By’umwihariko Komiseri Mbonimana yavuze ko mu bayobozi batandukanye muri FPR Inkotanyi harimo abatarumva neza gahunda yayo y’impinduramatwara mu mikorere basa n’abakangurwa gusa n’uko Chairman w’uyu muryango, Perezida Paul Kagame agize ibyo atunga agatoki.
Ati “Hari abayobozi batarumva ko dukeneye umuyobozi wumva gahunda y’impinduramatwara. Usanga hari abakangurwa n’ibyo Chairman yavuze niba agaragaje ikibazo cy’igwingira ubwo bakaba ari ho bahita bashyira ingufu ibindi bikaba babiretse yazabigarukaho na byo birimo ikibazo bagasa nk’abakangutse bakabisubiraho byari byarasigaye inyuma. Sinzi niba twese twumva neza uwo muyobozi mpinduramatwara umuryango ukeneye uwo ari we.”
Yakomeje agaragaza ko ikindi bakwiye kwitaho ari ukudakumira umuturage ugaragaza ibitagenda neza bigomba gukosorwa kuko naceceka n’ubuyobozi bugaceceka bukavuga ibigenda neza gusa bitazihutisha iterambere.
Yatanze urugero kuri ruhurura ya Mpazi mu Karere ka Nyarugenge yangiritse ikagera kure, aho kuyisana bigoye kandi abanyamuryango baho babibona.
Ati “Ibintu nk’ibyo n’ibindi byose muzi bitanoze nta we ukwiye kubibona ngo uceceke ngo uvuge ngo bireba Umuyobozi w’Umudugudu cyangwa abandi b’inzego z’ibanze ngo ni uko wowe ukora mu Nteko Ishinga Amategeko wenda. Nagira ngo mbibutse ko umunyamuryango wese afite inshingano nk’iyo gitifu w’umurenge afite cyangwa umuyobozi w’akarere.”
Visi Meya w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho Myiza, Urujeni Martine, yavuze ko kimwe mu byo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakwiye gufata nk’inshingano ari ukurwanya igwingira n’ikibazo cy’umwanda kuko ari zimwe mu nkingi zitagomba gusigara mu rugendo rw’iterambere.
Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi utuye mu Murenge wa Kanyinya witwa Nibamusabire Lucie, yavuze ko asanga hari uruhare rw’ibyo na bo bagomba gushyira mu bikorwa kugira ngo icyerekezo umuryango ufite kigerweho.
Ati “Nka njye ndi umubyeyi nshobora kwegera abandi duturanye cyane cyane ab’amikoro make bashobora kugwingiza nkabaremera icyo kurya, ariko tujya tugira na gahunda yo kujya ku marerero tukabategurira ifunguro. Icyadufasha kurwanya inda zitateganyijwe na zo ni ukwitabira imigoroba y’umuryango ariko hakazamo n’abantu baduhugura kuri iyo ngingo bigafasha abaturage batarabyumva.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, yavuze ko asanga hari ibyo bagiye gushyiramo ingufu kugira ngo ntihagire usigara inyuma mu iterambere.
Ati “Dushaka ko habaho kujya muri buri sibo tukamenya umubare w’abana barimo bagwingira noneho twamara kubamenya tugafatanya nk’abanyamuryango kugira ngo ka gakono k’umwana gahoreho hatagira ugwingira. Ubu muri Nyarugenge dufite abana 8% bagwingiye kandi dushaka ko bagera kuri 0%. Kugira ngo n’abo turiho batiyongera ahubwo tugomba no gukurikirana ababyeyi bakibatwite kugira ngo batazabyara baramaze kugwingira.”
Yongeyeho ko muri uwo mujyo hari ibyari byaratangiye gukorwa ariko bagiye gushyiramo ingufu aho mu Murenge wa Nyamirambo bashyizeho ikigega cyo kwita ku bana bagwingiye, ashimangira ko bagiye kubikora no mu yindi mirenge.












