00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa IFAD, Álvaro Lario

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, (IFAD), Álvaro Lario byibanze ku bufatanye bw’impande zombi mu byerekeye iterambere ry’ubuhinzi, banarebera hamwe amahirwe ahari.

Abayobozi bombi bahuye ku wa 12 Gicurasi 2026, ubwo bari bitabiriye inama ahuje u Bufaransa n’ibihugu bya Afurika, i Nairobi muri Kenya.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yaganiriye na Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, (IFAD), Álvaro Lario.

Biti “Baganiriye ku butwererane bw’impande zombi bugikomeje, by’umwihariko mu guteza imbere icyaro, iterambere ry’ubuhinzi no kongerera ubudahangarwa abahinzi bato. Ibiganiro kandi byageze ku mahirwe yandi ahari hagamijwe kongera imbaraga mu bufatanye mu rugendo rwo gushyigikira ubukungu budaheza, kugera ku masoko no gushyigikira uruhare rw’abikorera mu rwego rw’ubuhinzi.”

IFAD ni ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Kuva IFAD yashingwa mu 1978, yiyemeje gutera inkunga ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bitandukanye hirya no hino ku Isi hagamijwe kugabanya umuvuduko ikibazo cy’inzara kizamukaho.

Ibikorwa n’imishinga iki kigega cyafashije byagize uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage basaga miliyoni 518. Mu Rwanda IFAD itera inkunga ibikorwa n’imishinga biri mu turere 14 hirya no hino mu gihugu.

Baganiriye ku iterambere ry'ubuhinzi mu Rwanda
Perezida Kagame yaganiriye na Perezida wa IFAD, Álvaro Lario baganiriye ku butwererane busanzweho hagati y'impande zombi
Abayobozi bombi banaganiriye ku mahirwe yandi ahari hagamijwe gukomeza gushimangira ubufatanye impande zombi zifitanye

Special pages