Perezida Paul Kagame yageze i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa 11 Gicurasi 2026, aho yitabiriye inama y’ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa yahawe izina rya ‘Africa Forward Summit’.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko muri ijoro ryo ku wa 11 Gicurasi 2026, Perezida Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu mu musangiro wateguwe na Perezida wa Kenya.
Biti “Perezida Kagame yifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu mu musangiro wateguwe na Perezida William Ruto na madamu we Rachel Ruto, mu rwego rwo guha icyubahiro Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama yiswe ‘Africa Forward Summit.’”
Biteganyijwe ko Perezida Kagame ayobora ikiganiro ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho ririmo ubwenge buhangano (AI), anageze ijambo ku bayobozi b’ibigo byo muri Afurika n’u Bufaransa, rijyanye n’ibikorwa by’inganda bitangiza ibidukikije n’ikoreshwa ry’ingufu zidahumanya ikirere.
Ibiganiro byose byateganyijwe muri iyi nama biganisha ku guteza imbere Afurika n’ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa, hashigiwe ku nyungu z’impande zombi.
Iyi nama yitabiriwe n’abantu barenga 4000 barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma barenga 25, abashoramari n’abahanga ibishya. Iratangarizwamo umwanzuro ku hazaza h’ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa.








