Ni inyubako iri kubakwa n’abantu 115 bibumbiye hamwe bashinga Koperative Unama Ukore Gisenyi ikorera mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Bugoyi, Umudugudu w’Isangano yubatswe ku buso bwa meterokare 274.6, mu gihe iri mu kibanza gifite ubuso bwa metero kare 536.
Koperative Unama Ukore yavutse mu 2019 ubwo bahitagamo kwihuriza hamwe, ariko batangiye kubaka iyi nyubako muri Kanama 2024, ndetse ubuyobozi bwayo butangaza ko imirimo yo kuyubaka igeze ku kigero cya 95%.
Umuyobozi wa Koperative Unama Ukore Gisenyi, Umugwaneza Justine, yabwiye IGIHE ko ubucuruzi bw’akajagari yabumazemo imyaka itanu, abubyariyemo kabiri agahora yirukwaho n’ubuyobozi, nyuma bihuriza hamwe bakajya bakodesha inzu zituzuye akaba ari zo bakoreramo.
Ati “Ubwo twihurizaga hamwe ngo tuve mu bucuruzi bw’akajagari byari urugendo rukomeye, twatangiye turi 25 tukajya dukodesha inzu zituzuye akaba arizo ducururizamo, ba nyirazo baba baje gukomeza inyubako zabo tukajya ahandi, aho twavuye bashyiramo abandi bacuruzi na bo bagasigarana izina ryacu, ari nayo mpamvu i Gisenyi hari za Unama Ukore eshatu,"
"Twageze aho duhitamo kubaka ikibanza cyacu twari twaraguze ubwo twari tugejeje kuri miliyoni 35 Frw zo kwizigama, turatangira ndetse dukomeza kuzamura imigabane yacu y’ubwizigame no kwishyuza ayo twari twaragurije abanyamuryango yose agera kuri Miliyari 1,3 Frw.”
Yavuze ko aho baakoreraga haje kubakwa nyuma bagahitamo kujya kugondagonda shitingi, ariko nyuma ubuyobozi burabegera bubagira inama yo kudakomeza gukroara mu nzu zishaje, ari ho bakuye igitekerezo cyo gukusanya ubushobozi ngo batangire bubake.
Ati "Imirimo iri kugana ku musozo, kandi amafaranga menshi twashyizeho ni ayacu mu gihe inguzanyo ya banki twafashe amafaranga miliyoni 100 Frw yo gukora imirimo ya nyuma.”
Umugwaneza avuga ko ubwo babwiraga ubuyobozi ko bashaka kubaka inyubako igezweho, ubuyobozi bwabanje kwanga kwemera ko bafite amafaranga, bakandika basaba icyangombwa ntibagihabwe nyuma y’imyaka ibiri bigira inama yo kugaragariza ikibazo cyabo mu nteko y’abaturage, ndetse nyuma y’ibyumweru bibiri cyari kibonetse, babona gutangira imirimo.
Umugwaneza ahamya ko mu myaka itanu iri imbere nta muzunguzayi uzaba akirangwa mu mujyi wa Gisenyi, kuko bafite aho gukorera ndetse inyubako niba nto biteguye kugura ikibanza begeranye nacyo bakacyaguriramo isoko “Unama ukore”.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, aherutse gusura iyi nyubako iherereye i Rubavu ndetse avuga ko na bo bagiye gukora ubukangurambaga kugira ngo barebe ko abakiri mu bucuruzi bw’akajagari babuvamo.
Ati “Mu rwego rw’ubufatanye n’abikorera dukeneye kwigiranaho, kuko nk’inyubako y’abahoze mu bucuruzi bw’akajagari ntiturayigeraho, kandi igaragaza uburyo abantu bashobora kwishyira hamwe, barizigamira none bageze kuri byinshi, abo dufite b’abazunguzayi natwe tugiye kugenda tubegere turebe ko na bo bakwishyira hamwe bagakora ikintu kizima kibavana mu bucuruzi bw’akajagari.”
Ahamya ko n’ubwo Musanze igerageza gukora byinshi ngo abagore bakora ubucuruzi bw’akajagari babuvemo ariko imibare yabo igenda yiyongera.






