Ni bimwe mu byagarutsweho n’Umuyobozi w’akarere ku wa 31 Ukuboza 2025 mu gikorwa cyo kwitura muri gahunda ya Girinka, mu Murenge wa Kanzenze, Akagari ka Kirerema ahatanzwe inka 30.
Raporo ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yo mu Ukwakira 2025 igaragaza ko mu myaka itatu ishize Akarere ka Rubavu kafashije abaturage kwivana mu bukene ku kigero cya 49,7%, mu gihe impuzandengo yo ku rwego rw’igihugu yari ku kigero cya 62,4%.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye IGIHE ko inka ifatwa nk’uruganda, kuko urugo yagezemo rubasha kwigobotora ubukene.
Ati “Urugo rwagezemo inka turufata nk’urwagezemo uruganda, babona ifumbire, amafaranga, barahinga bakeza, imirire myiza ku bana kuko baba banyoye amata, ndetse igira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’akarere no gufasha umuturage kwigobotora ubukene. Niyo mpamvu dusaba abagabiwe kuyigaburira neza, kuyigirira isuku no kuyishyira mu bwishingizi ubundi ikamuha umusaruro ushimishije.”
Meya Mulindwa yavuze ko abatunze inka muri aka karere batagihanze amaso korora gusa, kuko birenga bikagera no mu bucuruzi kandi bagasagurira isoko ryo mu mahanga.
Ati “Gahunda ya Girinka ni uruhererekane mu kwitura, kuzirinda bazifata neza bamenye ko barindira Igihugu, kugira ngo iyi gahunda izagere ku Banyarwanda bose, kandi banasagurire isoko.”
Abaturage bituwe muri iyi gahunda bibukijwe gufata neza inka bagabiwe, zikabafasha kwivana mu bukene mu buryo bwa burundu.
Kuva gahunda ya Girinka itangijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2006, mu Karere ka Rubavu hamaze gutangwa inka 12.647, mu gihe izikomoka ku kwitura zimaze kugera kuri 5.986.
Muri rusange mu Karere ka Rubavu habarurwa inka 32.645.







