Byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyibanze ku myiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gatandara ni agace kari hafi y’umupaka wa Rusizi I kabarizwa mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.
Mu gihe cya Jenoside Interahamwe zahategeraga Abatutsi bashaka kwambukira kuri uwo mupaka ngo bahungire muri Congo.
Mu buhamya bw’abaharokokeye harimo ko bamwe mu Batutsi Interahamwe zahiciye zabakuyemo impyiko, imitima n’imyijima zirabyotsa zirabirya.
Ibi bihagira ahantu hafite umwihariko ku bugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Mururu, Muhirwa Innocent, mu kiganiro yigeze kugira na IGIHE, yavuze ko mu Batutsi yibuka baririwe n’Interahamwe mu Gatandara harimo Gapfumu, Sibomana Benoit, Nkata Bernard, umucuruzi witwaga Gatashya Ananias, n’umukozi wa Perefegitura witwaga Gaperi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko aka larere kakoze igishushanyombonera cy’ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside, ubusitani bwo kwibukiramo bizashyirwa mu Gatandara.
Ati “Igishushanyombonera cyarakozwe, kinemezwa n’inzego zibishinzwe”.
Gatandara igice kimwe n’ubutaka bwa Leta ikindi gice ni ubutaka bw’umuturage burimo n’inzu ifite igice cyarimo icyokezo cyokerezwagamo ingingo z’Abatutsi.
Sindayiheba yavuze ko hakurikijwe gahunda yo kwimura abantu ku bw’inyungu rusange, ugomba kwimurwa akabonerwa icumbi.
Ati “Hariya hari kariya kazu kakaba amateka n’ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside hanyuma rero na buriya butaka buhari bwa Leta hagakorwa mu buryo butuma uhanyuze wese amenya ko mu Gatandara hakorewe Jenoside y’umwihariko, y’indengakamere ndetse ko nyuma yo kwica Abatutsi basubiraga inyuma bakababaga, imibiri yabo bakayotsa bakayirya”.
Mu Gatandara siho honyine Iterahamwe zishe Abatutsi zikabakuramo ingingo zikazotsa zikabarya kuko byanabaye Nyarubuye no mu Mayaga ya Ntongwe na Mugina mu Karere ka Ruhango.





