00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Hakenewe kubakwa inzu 1100 z’Abarokotse Jenoside

Umuryango uharanira inyungu z’Abakotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, ugaragaza ko mu bibangamiye imibereho myiza y’abo mu karere ka Rusizi harimo ikibazo cy’inzu zishaje n’ikibazo cy’abatarigeze bubakirwa kugeza ubu.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Interahamwe zatwitse inzu y’Abatutsi izindi zirazisenya ndetse zinasahura imitungo yabo.

Jenoside ikimara guhagarikwa n’Inkotanyi, kubakira abayirokotse ni kimwe mu byihutishijwe, gusa ubu inzu nyinshi zirahaje cyane ku buryo zikeneye kongera kubakwa bundi bushya.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rusizi, Utamuliza Vestine avuga ko ikibazo cy’amacumbi ari kimwe mu bikibangamiye abarokotse Jenoside bo muri aka karere.

Ati “Imbogamizi nyamukuru, abarokotse Jenoside bahura na yo, ni uko abenshi inzu zabo zarashaje. Izo nzu zubatswe huti huti umuntu bamwubakiraga inzu umunsi umwe ikarara yuzuye y’icyondo n’ibiti ntibyari bifashe. Izo nzu nyuma y’imyaka 30 ntabwo zaba zigifite ireme. Mu bakeneye kubakirwa harimo n’abatarigeze bubakirwa babaga mu miryango".

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel aherutse gutangaza ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu kubakira iyi miryango iba mu nzu zishaje.

Ati “Inzu 1126 z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zarashaje kuko zubatswe mu myaka ya 1995, 1996, 1997, 1998, zubakwa mu buryo butagezweho ku buryo zitasanwa ahubwo tugiye guhuza imbaraga kugira ngo zubakwe bundi bushya.”

Meya Sindayiheba yavuze ko izi nzu zizubakwa n’Akarere ka Rusizi ku bufatanye na Ministeri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu n’abandi bafatanyabikorwa.

Muri izo nzu hari izatangiye kubakwa mu bice bitandukanye by’Akarere ka Rusizi nko mu Gatsiro, Mashesha, Murangi, Munyove n’ahandi mu rwego rwo gushakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho baba batekanye.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yagaragaje ko hakenewe kubakwa inzu 1126 z'barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Special pages