Byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, tariki 01 Gicurasi 2026 mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kagano mu Mudugudu wa Kabacuzi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel, yavuze ko ikirombe cyagwiriye aba bantu ubwo bari bugamye imvura.
Ati “Imvura yaguye ari nyinshi cyane bajya kugama ahantu bubakiye ikirombe kugira ngo ntikijyemo amazi, umukingo wari inyuma urariduka urabagwira, twahageze dusanga umwe yapfuye, undi yaguye igihumure ahita ajyanwa kwa muganga kwitabwaho.”
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bikuru bya Murunda ukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa mu gihe uwakomeretse we yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rugabano kwitabwaho.





Ibitekerezo 0