00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Babiri bakubiswe n’inkuba umwe arapfa

Abaturage babiri bo mu Karere ka Rutsiro bakubiswe n’inkuba umwe ahita apfa, undi agwa igihumure ahita ajyanwa mu bitaro.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, tariki 23 Ukwezi 2025, mu Murenge wa Gihango mu masaha ya nyuma ya saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Aba bakubiswe n’inkuba barimo umugore w’imyaka 26, aho yari atuye mu Kagari ka Congo Nil, ho mu Mudugudu wa Kandahura.

Undi wakubiswe n’inkuba n’umwana w’imyaka 16 wiga ku Rwunge rw’amashuri rwa Mataba mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Rutayisire Munyambaraga Deogratias mu kiganiro na IGIHE yagaragaje ko ba babajwe n’urupfu rw’umugore wakubiswe n’inkuba.

Ati “Twababajwe n’urupfu rwa nyakwigendera kuko umugabo we yari yamusize mu rugo yagiye kwivuza, amusanga aryamye mu muryango w’igikoni nyakwigendera yasize abana babiri.”

Yongeyeho ko Ati “Umwana wiga GS. Mataba yakubiswe n’inkuba agwa igihumure ajyanwa ku kigo nderabuzima Congo Nil yanze gutsimbuka, abaganga bamukurikiranye ndetse muri iki gitondo yaje kumererwa neza ndetse agiye gusezererwa.”

Rutayisire yaboneyeho kwibutsa abaturage ko imiterere y’Akarere ka Rutsiro yibasirwa n’inkuba, muri ibi bihe by’imvura, ababwira ko bakwiriye kwitwararika bakirinda gukoresha ibyuma by’ikoranabuhanga bikurura amashanyarazi, bakirinda kugenda mu mvura no kugama munsi y’ibiti cyangwa kujya kureka amazi yo ku nzu.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutabazi bwihuse muri Minema, ACP. Egide Mugwiza aherutse gutangariza IGIHE ko inkuba ari ikibazo by’umwihariko mu bice by’icyaro, kuko mu bice by’imijyi usanga inyubako nyinshi zifite imirindankuba.

Akarere ka Rutsiro kari mu tw'imisozi miremire twibasirwa n'inkuba

Special pages