00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Hahembwe abagore 15 babaye indashyikirwa mu guteza imbere imiryango yabo

Abagore 15 bo mu Karere ka Rutsiro batoranyijwe nk’indashyikirwa kubera uruhare bagize mu guteza imbere imiryango yabo bashimye amahirwe igihugu cyabahaye, bavuga ko yatumye bitinyuka bagakora biteza imbere.

Aba bagore barimo abakora ubucuruzi, abakora ubworozi n’abakora mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Nyuma yo gutoranywa nk’indashyikirwa, biyemeje ko bagiye kuzamura bagenzi babo bataratera imbere.

Babitangarije mu Murenge wa Kivumu w’Akarere ka Rutsiro ku wa 8 Werurwe 2026, ahizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba.

Ni ibirori byaranzwe n’ibikorwa birimo gutaha inzu 70 zubakiwe abasenyewe n’ibiza, gusezeranya imiryango 15 yabanaga mu makimbirane no guhemba abagore 15 babaye indashyikirwa mu guteza imbere imiryango yabo.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rutsiro, Barayavuga Speciose, yabwiye IGIHE ko kugira ngo haboneke abagore 15 babaye indashyikirwa mu guteza imbere imiryango yabo ku rwego rw’akarere, babanje gutoranya abagore 15 b’indashyikirwa mu guteza imbere imiryango yabo muri buri murenge, abo bakaba ari bo batowemo abagore babaye indashyikirwa ku rwego rw’akarere.

Ati “Abagore bose batoranyijwe nk’indashyikirwa mu guteza imbere imiryango yabo bahawe ibihembo bijyanye n’ubushobozi bwa buri murenge, ariko abo ku rwego rw’akarere buri wese yatahanye ibihumbi 100 Frw n’icyemezo cy’ishimwe.”

Uwamariya Marie uri mu bagore 15 batoranyijwe ku rwego rw’Akarere yabwiye IGIHE ko icyatumye atoranywa nk’indashyikirwa mu guteza imbere urugo rwe ari uko yagize amahirwe yo kubona akazi mu muryango wita ku bidukikije, akuramo igishoro cy’ibihumbi 300 Frw yatangije ubucuruzi bw’amata.

Uyu mugore wo mu Murenge wa Ruhango avuga ko ubucuruzi bw’amata amaze kubukuramo inka ebyiri zikamwa, ingurube ebyiri n’ishyamba rya miliyoni 10 Frw ndetse akaba amaze no kugira igishoro cya miliyoni 10 Frw.

Ati “Kuba natoranyijwe nk’umugore w’indashyikirwa mu bagize uruhare mu guteza imbere ingo zabo byanshimishije cyane, binantera imbaraga zo gukomeza gukora cyane no gutinyura abagore bagenzi banjye.”

Espérance Fotoyurukundo wabaye indashyikirwa mu bakora ubucuruzi, yavuze ko mu 2020 yatangiye ubucuruzi bw’imboga n’imbuto afite igishoro cy’ibihumbi 50 Frw, ubu akaba agize igishoro cya miliyoni 8 Frw ndetse akaba yarafatanyije n’umugabo we kubaka inzu ya miliyoni 12 Frw.

Ati “Ntabwo narebye mu mutima w’abantoranyije nk’umugore w’indashyikirwa mu bagize uruhare mu guteza imbere ingo zabo ariko birashoboka ko barebeye kuri ibyo bikorwa nagizemo uruhare. Byanshimishije kandi binteye imbaraga zo kurushaho gukunda igihugu, gukunda umurimo no kuwukundisha abagore bagenzi banjye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yavuze ko ahanini igisubiza inyuma imiryango ari amakimbirane yo mu ngo atuma abashakanye badakorera hamwe, abasaba kuyirinda bagafatanya n’abo bashakanye gushaka icyateza imbere ingo zabo.

Ati “Burya iyo hari amakimbirane iterambere rirabura ndetse n’igihugu tugahomba. Icyo nsaba abagore n’abagabo ni ugusubira ku isoko tukareba impamvu nyamukuru y’umuryango, kandi iyo babanye neza n’igihugu kigatera imbere muri rusange.”

Abatujwe mu nzu zubakiwe abasenyewe n'ibiza bahawe ibikoresho birimo iby'isuku n'ibiryamirwa
Aba bagore 15 b'i Rutsiro babaye indashyikirwa mu guteza imbere imiryango yabo

Special pages