00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu igerageza ku mizabibu mishya ivamo divayi

Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu Kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ikomeje ubushakashatsi ku bwoko bushya bw’imizabibu, hagamijwe kwagura ubuhinzi bw’iki gihingwa bugamije ubucuruzi.

Umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto muri RAB, Assinapol Ndereyimana, yabwiye The New Times ko igerageza kuri iyi mizabibu ryatangiye muri Gicurasi 2022.

Yagize ati “Ubwoko bubiri bw’ingenzi burimo gusuzumwa: hari imizabibu itegurwa ku mafunguro ku meza, n’imizabibu ivamo divayi.” Yongeyeho ko ubu bushakashatsi butanga icyizere, nubwo bukiri mu myaka ya mbere.

Imizabibu irimo kugeragezwa irimo iyo mu bwoko bwa Brisktaler Muskateler (umweru ), Muscat Blue (itukura), n’indi imenyerewe mu gihugu izwi nka ‘Isabella’. Imizabibu ya Brisktaler Muskateler ikoreshwa mu kwenga divayi y’umweru, ariko ishobora no kuribwa.

Ndereyimana yakomeje ati “Ubushakashatsi nibugenda neza, gutera izi mbuto byagutse biteganyijwe mu ntangiro za 2027 haherewe ku buso buto, bukazagenda bwaguka uko ziboneka.”

Muscat Blue ziba ifite ibara ry’umutuku wijimye, zigakoreshwa cyane ku meza, mu gukora umutobe cyangwa divayi. Mu byiza byayo harimo ko yihanganira indwara zishobora kwibasira iki gihingwa kurusha indi mizabibu isanzwe.

Imizabibu ifata igihe gishobora kugera ku myaka itatu ngo yere, ariko umusaruro utangira ari muke, ukiyongera uko igenda ikura.

Ndereyimana yakomeje ati “Mu mwaka wa gatatu, umusaruro ushobora kugera kuri toni 2.5 kuri hegitari. Ibyo ni ibisanzwe kuko imizabibu iba ikiri mito.” Kugeza ku mwaka wa 5 nibwo umusaruro witezwe uba ugeze aho uboneka, ukaba wagera kuri toni 10 kuri hegitari.

RAB itangaza ko hagati y’umwaka wa 2017 na 2020, u Rwanda rwatumije mu mahanga imizabibu hafi toni 4000, ifite agaciro ka miliyoni 5.6$.

Kongera ubuhinzi bw’imizabibu byagabanya cyane ingano y’itumizwa mu mahanga, bikagabanya amafaranga y’amahanga igihugu gikenera ndetse bikongera amahirwe y’ibyoherewa mu mahanga, birimo divayi.

Théogène Ntampaka ni umwe mu bashoramari mu mizabibu, ufite ikigo Isimbi Industries Ltd mu Karere ka Huye. Yatangiye ubuhinzi bw’imizabibu mu 2013, afite ibiti 1,000. Ubu ageze ku musaruro wa toni eshatu kuri hegitari, akabona umusaruro inshuro ebyiri mu mwaka.

Ntampaka ari mu rugendo rwo gutunganya uruganda rwenga divayi itukura, ruzuzura mu gihe cya vuba. Icyakora, avuga ko hakiri imbogamizi ku butaka bwo guhingaho iyi mizabibu.

Yakomeje ati “Nagerageje guhinga imizabibu mu turere twa Huye na Rwamagana ku butaka bugera kuri hegitari ebyiri. Kwagura ubu buhinzi bisaba nibura hegitari 50, n’abandi bahinzi bakabigiramo uruhare.”

Kugeza ubu kandi u Rwanda rurimo kugerageza umushinga mugari uzahuza ubuhinzi bw’imizabibu, kwenga divayi n’ubukerarugendo.

Ndereyimana ahamya ko u Rwanda rutanga amahirwe ku buhinzi bw’imizabibu, kuko bukenera ubushyuhe buringaniye buri hagati ya 21°C na 27°C, kugira ngo zibashe kwera neza kandi zifite umutobe mwiza.

U Rwanda mu igerageza ku mizabibu mishya ivamo divayi

Special pages