Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Tchad, Dr. Abdoulaye Sabre Fadoul.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tchad, Dr. Abdoulaye Sabre Fadoul yavuze ko aya masezerano yasinywe ashingiye ku gukomeza imibanire hagati y’ibihugu byombi.
Ati “Aya masezerano ashingiye ku ndangagaciro z’imikoranire y’ubwubahane ku mpande zombi ndetse no gukomeza kwimakaza ubumwe bwa Afurika.”
Yagaragaje ko aya masezerano aje mu gihe cya nyacyo kuko nubundi ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye umubano ukomeye.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko aya masezerano akubiyemo amahirwe menshi agamije gutuma ibihugu byombi bikomeza gukorana mu guteza imbere imishinga itandukanye mu bihugu byombi.
Ati “Aya masezerano agamije gukomeza imikoranire n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Tchad.”
Yagaragaje ko mu biganiro yagiranye na Perezida wa Tchad, Mahamat Idriss Déby Itno, ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.
Nduhungirehe yavuze ko ubwo butumwa busaba Perezida Mahamat gushyigikira kandidatire y’Umunyabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, kuri manda nshya.







