Mu buryo bushya bwatangiye, umuntu ntashobora kwikuraho imodoka cyangwa moto adasinyiwe n’uwo bashakanye mu gihe basezeranye ivangamutungo, nubwo yaba yanditswe kuri ‘carte jaune’ wenyine.
Ikinyabiziga kigurishijwe gikwiye gukorerwa ihererekanya mu minsi itanu, ariko usanga hari abo RRA itemerera kwikuraho ikinyabiziga, ahanini kubera ibirarane by’imisoro.
Mu buryo bushya, ugurisha azajya yinjira muri sisiteme ya E-Tax ahasabirwa ihererekanya ry’ibinyabiziga, ahitemo plaque na nomero ya shasi (chassis) by’ikinyabiziga ashaka gutanga, ahitemo guhererekanya ikinyabiziga n’undi, ubundi asabe code yoherezwa kuri telefoni ye.
Iyi kode ashobora kuyiha ugura cyangwa noteri ngo na bo birebere ko nta birarane by’imisoro cyangwa ibindi biri ku kinyabiziga na TIN cyanditseho, hakoreshejwe urubuga rwa RRA.
Niba nta birarane biriho, sisiteme ikwemerera gukomeza ukora amasezerano yo kugurisha ikinyabiziga. Byaba biriho, ikagusaba kubanza kwishyura.
Komiseri Wungirije Ushinzwe Serivisi z’Abasora n’Itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko ubu nta muntu wakabaye agura ikinyabiziga gitambamiwe, gifite ibirarane by’imisoro cyangwa ngo akoreshe amasezerano atari atangwa na sisiteme ya RRA.
Yongeyeho ko abantu bakoraga amasezerano y’ubugure n’abantu batabifite ububasha, umuntu waguze ikinyabiziga na we akakigurisha undi kandi kitaramwandikwaho.
Yakomeje ati “Ubu hari amasezerano agomba gukurikizwa uko sisiteme iyatanga, agasinywa nk’uko yagenwe, tukizera ko nta tambamira, nta birarane by’imisoro, ndetse n’amasezerano akoze neza, ikibazo kigendanye nabyo kigakemuka.”
Ayo masezerano sisiteme ya RRA itanze ni yo azajya asinywaho na noteri, aho kuba ayo abantu bajyaga biyandikira. Ni na yo azajya yifashishwa mu gusaba ihererekanya ry’ikinyabiziga nk’uko bisanzwe bikorwa.
Uwashatse azakenera umukono w’umugore cyangwa umugabo we
Uwitonze avuga ko mu bukangurambaga RRA imazemo iminsi ishishikariza abaguze cyangwa bagurishije ibinyabiziga gukora ihererekanya mutungo, byagaragaye ko hari abagiye babyikuraho uwo basezeranye ivangamutungo atabyemera cyangwa atabizi.
Ibyo bigatuma umwe ahita asaba itambamira, bityo ikinyabiziga nticyandikwe ku wakiguze kandi yatanze amafaranga.
Uwitonze yakomeje ati “Umuntu niba yarashatse, hanyuma akaba yarasinye ivangamutungo n’uwo bashakanye, kuri aya masezerano azajya asabwa ko na wawundi bashakanye ashyiraho umukono wemeza ko uwo mutungo w’urugo bawugurishije.”
“Ubwo rero twabonye ko aribyiza ko uwo mutungo ku bantu basinyanye ivangamutungo, ko bombi baba bemera ko bagiye kugurisha, hakajyaho umukono w’uwo bashakanye.”
Ni impinduka zitezweho gufasha mu gukumira uburiganya mu kugurisha ibinyabiziga.
Ba noteri nabo basabwe kugenzura ko amasezerano yujuje ibisabwa, kandi ko ahuye na kopi igaragara muri sisiteme ya RRA.
Uwitonze asaba abagura ibinyabiziga kubanza kugenzura ko nta tambamira cyangwa ibirarane biriho, kugira ngo badatanga amafaranga badashobora kwandikwaho umutungo.
Mu gihe ugurisha yinjiye muri e-tax agasanga nta birarane TIN ye ifite, cyangwa ubifite yarahawe amasezerano yo kubyishyura mu byiciro, sisiteme imuha ifishi yuzuzaho amakuru y’uwo yifuza ko ikinyabiziga cyandikwaho. Umunyamahanga asabwa kuzuzamo nomero ya pasiporo n’ifoto yayo.
Nyuma yo kwemezwa, ugurisha ahabwa amasezerano y’ubugure yujujwe hakoreshejwe amakuru ari muri sisiteme, abayagiranye bakuzuzaho itariki asinyiweho n’aho batuye.
Ayo masezerano ni yo yemezwa na noteri, agasinywaho n’abayagiranye, akifashishwa mu gusaba ihererekanya hamwe n’ibindi bisabwa.
Muri ubu buryo kandi ba noteri basabwa kujya bagenzura nomero ya shasi y’ikinyabiziga, bakareba ko ihura n’iri mu nyandiko mbere yo kwemeza ko ikinyabiziga kigurishijwe cyangwa gitanzwemo impano.





