00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bushya bwa Bisi i Kigali (Video)

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali abajya ku kazi n’amaguru bangana na 60,9%, abagera kuri 25,8% bakoresha bisi na moto, mu gihe 13,3% bakoresha ibinyabiziga byabo bwite. Mu minsi mike iyi mibare ishobora guhinduka cyane, benshi bakabona ibyo batari biteze bitewe n’amavugurura ari gukorwa mu rwego rw’ubwikorezi rusange.

Mu ngendo zikorwa muri Kigali umunsi ku munsi usanga hari umubare munini w’abatitabira gukoresha bisi rusange. Mu byo zishinjwa ku isonga hazamo gutinda, gupakira abantu nk’upakira ibijumba no kuba zitagera mu bice bimwe na bimwe. Ibi bituma benshi bahitamo kwisunga moto.

Nubwo moto zifatiye Abanyarwanda runini, usanga atari uburyo bw’ubwikorezi burambye. Urugero, mu mijyi yateye imbere yiganjemo n’iyo u Rwanda rufataho icyitegererezo, nta na hamwe uzasanga moto zikoreshwa mu gutwara abagenzi, gusa ushobora kuyigura igihe ushaka kuyigendaho ku giti cyawe.

Mu minsi ishize hari umuntu wizewe wampaye amakuru ko u Rwanda rwigeze gutekereza guca burundu ikoreshwa rya moto, ariko rusanga haracyari kare bitewe n’uruhare zigira mu kugeza abantu mu kazi, ndetse n’umubare munini w’urubyiruko zahaye akazi. Gusa bishye bishyire kera ubu buryo bw’ubwikorezi bushobora kuzahinduka amateka mu gihugu, ariko hari ikintu cy’ingenzi bisaba: kubanza kunoza imikorere ya bisi rusange.

Mu bihe bitandukanye hagiye hashyirwaho amabwiriza agamije kunoza ingendo rusange muri bisi

Urugendo rwaratangiye

Imwe mu mpinduramatwara zitazibagirana mu mateka y’ubwikorezi bw’u Rwanda ni ikoreshwa ry’imodoka nto za ‘Toyota Hiace’ zari zarahawe akazina ka ‘Twegerane’ kubera uburyo bwo kuzigendamo butatangaga ubwinyangamburiro. Icyo benshi bazibukiraho ni abasore bitwaga aba-convoyeur nabo bari bafite byinshi bashinjwa.

Izi zasimbuwe na Toyota Coaster ari nabwo havutse ibigo bikomeye bitwara abagenzi nka Volcano Express, Horizon Express, KBS, Royale, RFTC n’izindi.

Uretse aho ibintu bigana nta washidikanya ko mu Mujyi wa Kigali izi modoka nazo zishobora kuba amateka, zigasimburwa na bisi nini zifite umwihariko wo gutwara abantu benshi icyarimwe.

Nubwo impinduka zakorwaga ubudasiba, abakoresha imodoka rusange bakomeje gutaka no kuzinubira, bazishinja gutinda, umwanda no gufata nabi abagenzi, kugeza ejo bundi aho Leta y’u Rwanda itangiye gukora amavugurura agamije kugira bisi uburyo bw’ingendo bubereye buri wese: umukire n’abafite amikoro make, abanyamahanga n’abenegihugu.

Mu mpinduka zakozwe z’ibanze harimo gushaka bisi nshya kandi zihagije, gutangiza ibyerekezo bishya, gushyiraho Ecofleet, ikigo cya leta gishinzwe imikorere ya bisi kugeza ku kugenera izi modoka igice cyihariye cy’umuhanda kugira ngo abazikoresha babashe kugera aho bagiye vuba.

Kugeza ubu kandi Leta y’u Rwanda yatangiye igerageza ry’ikoranabuhanga rizafasha abagenzi kumenya mbere y’igihe igihe bisi iri bugerere ku cyapa rukana ndetse n’imyanya ifitemo.

Nubwo kuvugurura ubwikorezi rusange byari mu cyerekezo cy’u Rwanda, umuntu yavuga ko byihutishijwe nyuma y’ibibazo by’ihenda ry’ibikomoka kuri peteroli ryatewe n’intambara ya Amerika na Iran.

Ubu igisubizo ni kimwe: ni uko abantu bashyirirwaho uburyo bwo kugendera hamwe mu kurondereza lisansi na mazutu igihugu gifite no kwirinda ingaruka ihenda ryabyo rishobora kugira ku bukungu bw’igihugu.

Ku mihanda hari ibyapa bigaragaza ko hari ibice runaka byahariwe bisi
Muri imwe mu mihanda yo muri Kigali hashyizwemo amagambo agaragaza ko iharirwa bisi mu gihe runaka
Abakoresha bisi bishimira izi mpinduka kuko zatumye bihuta mu ngendo bakora

Izi mpinduka zakiriwe gute?

Mu gihe gito gishize izi mpinduka zitangiye kubahirizwa cyane cyane izijyanye no guharira bisi igice kimwe cy’umuhanda no guhaguruka zitabanje gutegereza kuzura. Abazikoresha bavuga ko hari byinshi byahindutse, ndetse ubu bishimira serivisi bahabwa.

Gaju Rosinette yavuze ko ngendo ze muri Kigali, yakundaga kwifashisha moto cyane. Kuri ubu ngo ibi byarahindutse.

Ati “Ibi bintu bashyizeho ni byiza cyane, njye mpora mu modoka kenshi nabaye nk’umushoferi. Mbere twaragendaga tukicara tukamara amasaha abiri utegereje ko zuzura ugasanga ugeze mu kazi bitinze."

"Ubu uragenda hashira iminota 10 cyangwa 15 bitewe n’amasaha igahaguruka. Dusigaye tugera mu kazi kare, nta guhagarara abantu bose basigaye bagenda bicaye, ibi bintu Leta y’u Rwanda yadushyireyeho ni byiza cyane, ntabwo umuntu agitega moto dore ko kenshi zikora impanuka. Nukuri bagize neza kudushyiriraho iyi gahunda ya bisi zigenda ukwazo.”

Ibyiza by’iyi gahunda Gaju abihuriyeho na Dusabeyezu Eric ukora akazi ko gutwara abantu muri bisi mu cyerekezo Downtown-Kimironko.

Dusabeyezu avuga ko kubaha igice cy’umuhanda cyihariye bituma batanga serivisi nziza ku bagenzi.

Ati “Mu gihe gito hari impinduka nziza kuko ntabwo tukibyigana n’izindi modoka nka njye ukorera Kimironko no mu Mujyi ntangira kubona igice cy’umuhanda iyo ngeze Sopetrade, ariko iyo mpageze ndihuta cyane, nta yindi modoka iba indi imbere, mpagarara gusa mu cyapa ngiye gusiga abantu, nta handi. Ariko kuva hano ukagera aho bitarakorwa biracyari imbogamizi, na ho bikunze byaba ari byiza cyane. Badufasha kuba abagenzi badatinda ku murongo kandi barishimye cyane bati kera kabaye Leta iratwibutse.”

Ishimwe Carmel ukora akazi ko gutwara abantu muri bisi yavuze ko kuva hashyirwaho Ecofleet hari impinduka nyinshi yakoze kandi zishimirwa n’abagenzi.

Ati “Abagenzi barabyishimiye, icya mbere bamwe batangiye no gusiga imodoka zabo, bagakoresha bisi zacu kuko dufata Icyerekezo kimwe tukabagezayo kare. Ikindi dutanga serivisi nziza kuko kera Ecofleet itaraza habagaho uburyo bwo gutegereza abantu, tukarindira ko baba benshi kugira ngo tuzamure amafaranga twinjiza. Ariko ubu kuko tutabazwa amafaranga icy’ingenzi ari serivisi nziza, ibintu byarahindutse.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Ecofleet solutions, Oswald Abenawe, yavuze ko ubu buryo bushya bw’ingendo aho bisi zihabwa igice cyihariye cy’umuhanda yatanze umusaruro kandi izakomeza no kwagukira mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali.

Ati “Mu busanzwe mu masaha hari abagenzi benshi twakoreshaga iminota 10 ariko ubu turi gukoresha iminota itanu kugira ngo abantu babashe kwihuta, ikibidushoboza ni uko hari iyi mihanda yihariye ya bisi, ikagenda yihuse ikagaruka yihuse.”

“Iyi gahunda impamvu yatangiriye ku mihanda itanu ni uko ifite ibice bibiri bijya mu cyerekezo kimwe, byari byoroshye gufata igice kimwe tukagiharira bisi. Hari indi mihanda iteganyijwe mu cyiciro cya kabiri gusa hasabwa ibyabanza gukorwa kugira ngo n’iyi mihanda ikomeze kujyamo kandi ababishinzwe bari kubikora. Ni gahunda twakwizeza abantu ko ikomeza gukomeza kwagukira no mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali.”

Mu Mujyi wa Kigali hatangiye gushyirwaho ikoranabuhanga rizajya rifasha abagenzi kumenya igihe bisi ibura ngo igere ku cyapa
Mu muhanda wa Rwandex bisi zisigaye zigenda zisanzuye
N'iyo nta bisi yaba iri gutambuka, nta wemerewe gukoresha iki gice kindi cy'umuhanda mu masaha yagenwe
Aya mavugurura yatumye bisi zirushaho kwihuta kuko nta zindi modoka biba bibyigana
Buri gihe haba hari abapolisi bagenzura uko aya mabwiriza mashya yubahirizwa
U Rwanda rushaka ko bisi izaba uburyo bwo gukora ingendo bubereye buri wese
Imihanda ya Kicukiro iri mu yatangirijwemo iyi gahunda
Ni ibintu ubona ko byateguwe mu buryo bwitondewe
Ubu kugenda muri Bisi byatangiye guhinduka amahitamo ya benshi cyane ko nta kikizitambika imbere

Special pages