00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

United Capital yinjiye ku isoko ry’imari mu karere ihereye mu Rwanda

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) rwahaye United Capital Financial Services Rwanda Ltd icyemezo cyo gukora bikorwa by’ubucuruzi ku isoko ry’imari n’imigabane nka banki y’ishoramari, biba irembo ryinjiza iki kigo ku isoko ry’imari muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati.

United Capital Plc ni imwe muri banki z’ishoramari zikomeye muri Afurika zitanga serivisi zitandukanye ku isoko ry’imari n’imigabane, nko gutanga imari ikenewe ku bikorwa binini, gucunga imitungo n’ibindi bijyanye n’imari kuri uyu mugabane.

Iki kigo cyatangiriye muri Afurika y’Iburengerazuba, kigenda cyaguka. Gushyira i Kigali igicumbi cy’ibikorwa byacyo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati ni icyemezo kijyanye n’icyizere u Rwanda rufitiwe mu kugenzura imikorere y’inzego, korohereza ishoramari no gushaka kuba igicumbi mpuzamahanga cya serivisi z’imari.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane, Romeo Ngarambe, yavuze ko kuba ikigo nyafurika kiri ku rwego rwa United Capital gihitamo gushyira i Kigali icyicaro cy’ibikorwa byacyo mu karere, ari ikintu gikomeye.

Yakomeje ati “Biratanga ubutumwa ku Isi yose ko isoko ry’u Rwanda rikomeye, ko inzego zacu zizewe, kandi ko intego zacu zigendana no gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje. Iki ni igikorwa gihindura imiterere y’isoko ry’imari kandi twiteguye kubishyigikira dukomeza kubaka urubuga rubereye ibigo bikomeye byo muri Afurika.”

United Capital yatoranyije u Rwanda nk’icyerekezo gishya cyo kwaguriramo ibikorwa kubera imiyoborere ihamye, ibikorwa remezo, koroshya gukora ubucuruzi ndetse no kuba ruherereye ahantu heza hajyanye no kwinjira ku isoko rya Afurika y’Iburasirazuba no Hagati.

Mu ruhushya yahawe, United Capital Financial Services Rwanda Ltd yemerewe gutanga serivisi za banki y’ishoramari na serivisi z’isoko ry’imari n’imigabane zirimo gutanga no gufasha mu gukusanya ishoramari, gutera inkunga imishinga n’ibikorwa remezo, ubucuruzi no gufasha mu ruhererekane rw’ibicuruzwa, serivisi zishingiye ku ngwate y’umutungo, gucunga imitungo y’abandi by’umwuga, ubujyanama ku isoko ry’imari n’imigabane, no guteza imbere ubushobozi bw’ibigo.

Kwinjira ku isoko ry’u Rwanda kandi bizongera serivisi z’imari ziboneka ku isoko ry’imari n’imigabane, haba ku bazitanga, abashoramari n’ibigo byo mu karere, binashimangire izina rya Kigali nk’igicumbi cyizewe kandi mpuzamahanga cya serivisi z’imari.

Iyi gahunda inajyanye n’umurongo w’igihugu wo kubaka urwego rw’imari rufite ubushobozi bwo gukusanya ishoramari ry’igihe kirekire rikenewe mu kubaka ibikorwa remezo, inganda, guhanga ibishya no gushimangira umwanya Kigali ifite nk’amahitamo akwiye nk’igicumbi cy’ibikorwa muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati.

Capital United yinjiye ku isoko ry’imari mu karere
Umuyobozi Mukuru wa United Capital Group, Peter Ashade yavuze ko kugera ku isoko ry'u Rwanda ari intambwe ifungura amarembo yo muri EAC

Special pages