Iri rushanwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda riri kuba ku nshuro ya 18 kuva ribaye mpuzamahanga, aho biteganyijwe ko rizasozwa tariki ya 1 Werurwe 2026.
Amstel nk’umuterankunga ni yo ihemba umukinnyi wegukanye agace ku munsi.
Nyuma ya buri gace kandi itegura ibitaramo biherekeza isiganwa bya Tour du Rwanda Festival, aho ku nshuro ya mbere byabereye i Huye, bizakomereza i Rubavu, Musanze n’i Kigali.
Abatsinze imikino itandukanye yateguwe nk’amagare y’ikoranabuhanga (E-Cycling), ni bo bahembwa.
Mu gitaramo cyabereye i Huye, uwahize abandi muri E- Cycling yahembwe igare abandi bahabwa ibihembo bitandukanye.
Mu irushanwa ry’uyu mwaka kandi Amstel yateguye isiganwa ry’abatarabigize umwuga rizwi nka ‘social ride’ rikorwa n’abafana, riteganyijwe tariki ya 26 Gashyantare 2026 i Rubavu n’i Kigali ku munsi wa nyuma tariki ya 1 Werurwe 2026.
Babiri ba mbere bazitwara neza bazahembwa amagare abiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!