00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi ba Kigali Marriott Hotel na Four Points by Sheraton basabwe gusobanurira abakiliya amateka ya Jenoside

Yanditswe na Mukundwa Angelique
Kuya 27 April 2026 saa 11:04
Yasuwe :

Abakozi ba Kigali Marriott hotel na Four points by Sheraton basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro, bahiga umuhigo wo gukomeza gusigasira amateka no kuyigisha ababagana.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 23 Mata 2026, aho aba bakozi basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, basobanurirwa amateka y’uburyo Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa.

Banasobanuriwe urugendo rwo kwiyubaka, nyuma bashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi barenga ibihumbi 105 baruhukiye muri uru rwibutso.

Umuyobozi Mukuru wa Kigali Marriott hotel na Four Points by Sheraton, Aditya Chacko, yasabye abakozi b’izi hoteli, cyane cyane urubyiruko, gukomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa.

Ati "Imyitwarire Abanyarwanda mufite n’ubutwari bwanyu ndetse n’intego zanyu byose bigaragazwa ko mutahisemo guheranwa n’amateka mabi. Mbifurije gukomeza gutera imbere."

Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, yasobanuye ko mu Rwanda umubare munini ari urubyiruko, abasaba kumenya amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Ati "Rubyiruko bana bacu nimumenye amateka y’uko Jenoside yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, mumenye inzira zose byanyuzemo, mumenye n’uko mukomeza guhangana n’abagifite ingengabitekerezo kugira ngo ibyabaye bitazasubira ukundi."

Yakomeje agira ati "Mukwiye gukomeza kurwana urugamba rwo guhangana n’abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane urukorerwa ku mbuga nkoranyambaga kuko urubyiruko ni mwe muzikoresha cyane. Aho rwose muzaba mutanze umusanzu ku gihugu cyacu."

Yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari inshingano z’u Rwanda gusa ahubwo ari inshingano z’ubumuntu.

Umukozi wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ushinzwe ingamba zo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, Karambizi Oleg Olivier, ari na we mushyitsi mukuru, yasabye abakozi b’izi hoteli kugira inyota yo kumenya amateka kugira ngo bajye bayasobanurira abandi.

Karambizi yavuze ko izi hoteli ari zimwe mu zakira abanyamahanga benshi mu gihugu, bityo ko batagomba kugarukira mu kubakira gusa ahubwo ko bagomba kubabwiza ukuri kuko hari benshi baba bayazi uko atari.

Ubuyobozi bwa Kigali Marriott na Four Points by Sheraton Kigali, bwavuze ko mu nzira yo gukomeza kubaka u Rwanda, bwiyemeje gutanga umusanzu mu guhindura igihugu igicumbi cy’ubukerarugendo no gutanga umusanzu ku bukungu bwacyo binyuze mu kurema imirimo.

Abakozi ba Kigali Marriott Hotel na Four Points by Sheraton basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro
Basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko yahagaritswe n'urugendo rwo kwiyubaka
Abayobozi n'abakozi ba Kigali Marriott Hotel na Four Points by Sheraton bahaye icyubahiro abaruhukiye muri uru rwibutso
Aditya Chacko yasabye abakozi ba Marriott hotel na Four Points by Sheraton gukomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa
Umubare munini w'abakozi ba Marriot hotel na Four Points by Sheraton ni urubyiruko
Bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo abazize Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages