Kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2025, ni bwo Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Skol Brewery Ltd. (SBL), rwakiriye Shyaka Valentin na Peter Adams.
Aba bombi baherutse gutsindira amatike yo kujya kureba umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika kiri kubera Maroc, uteganyijwe tariki ya 18 Mutarama 2026.
Nyuma yo gusura uruganda, Shyaka yavuze ko ari amahirwe yagize yo kumenya aho ibinyobwa anywa bikorerwa, ndetse n’amahirwe SKOL itanga ku bakiliya bayo.
Ati “Ntabwo ari buri wese wagira amahirwe yo kuza kureba ahantu nka hano akahakura ubumenyi nk’ubwo tuhakuye. Tugiye kujya tunywa noneho tuzi ngo ibyo tunywa biva he? Bitunganywa bite?”
Peter Adams yashimye SKOL, avuga ko igira uruhare mu gutuma u Rwanda rugaragara mu bikorwa bitandukanye biri kubera mu bihugu bitandukanye.
Ati “Uyu munsi nejejwe no kumenya impamvu yo kunywa ibinyobwa byengwa na SKOL, ni ahantu hari isuku kandi hakora abakiri bato ubona umusanzu w’uruganda mu mu gutanga akazi ku rubyiruko rw’igihugu.”
“Ubu igikurikiyeho ni ukujya muri Maroc kureba umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika. Nzambara umwambaro w’u Rwanda byerekana aho naturutse, ibyo byereka uruhare rwa SKOL mu kumenyekanisha.”
Shyaka na Peter bazava mu Rwanda, ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mutarama, dore ko umukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026. Ni umukino uzahuza Maroc na Sénégal.







Ibitekerezo 0