Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa WAKA Fitness, Munyengango Ivan, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Nyakanga 2026, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri iri rushanwa.
Munyengango yavuze ko umwaka wa 2026 ufite umwihariko kuri WAKA Fittest, kuko werekana ko icyerekezo bifuzaga bajya gutangira irushanwa kiri kugerwaho.
Ati “Uyu ni umwaka wa gatatu tugiye gushyira mu bikorwa iri rushanwa. Ryatangiye rikinwa n’abakorera imyitozo muri gym ya WAKA Fitness, nyuma riraguka rikinwa n’abo mu zindi nzi zikorerwamo imyitozo, none ubu n’abanyamahanga bazitabira.”
“Turi gutekereza ko kuba abitabira bikubye kabiri ugereranyije n’abo mu mwaka washize ubu tukaba dufite hafi abagera kuri 200, biratwereka ko aho dukorera ubu ari hato, ndetse mu mwaka utaha tuzakorera nko muri BK Arena cyangwa Kigali Pelé Stadium.”
Iri rushanwa ribera kuri Zaria Courts, riteganyijwe ku itariki ya 1 Kanama 2026, rikazitabirwa n’abakora siporo barimo abo mu bihugu 12, umubare munini w’abazaturuka hanze y’u Rwanda ukaba uzava muri Kenya.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’imenyekanishabikorwa mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB), Yvan Magwene, yavuze ko gutera inkunga iri rushanwa bizatuma intego zayo mu mibereho myiza y’Abanyarwanda zigerwaho vuba.
Ati “Ni ku nshuro ya kabiri dutera inkunga iri rushanwa. Twabasabye ko bongera imibare y’abaryitabira kugira ngo intego twihaye yo mu myaka itanu yo kuba buri Munyarwanda ashobora kwirinda indwara kandi afite ubuzima bwiza igerwa.”
“Uyu munsi biraduha icyizere kuko umubare w’abitabira warazamutse, kandi bijyana n’indi mikino dutera inkunga irimo Basketball, gufatanya n’Umujyi wa Kigali kubaka ahakorerwa siporo yo kwiruka n’ibindi.”
Uzitwara neza muri iri rushanwa rya WAKA Fittest azahembwa agera kuri miliyoni 2 Frw, mu gihe mu mwaka ushize yari yahawe miliyoni 1 Frw.
Siporo zizakorwa harimo izo gusunika ibiremereye, gukurura ibiremereye, kwiruka n’amaguru, guterura ibiremereye n’indi ijyanye n’imyitozo ikorerwa muri gym.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!