ABH ni irushanwa ryatangijwe na Jack Ma Foundation na Alibaba Philanthropy byo mu Bushinwa, rihemba abacuruzi na ba rwiyemezamirimo batandukanye bafite imishinga myiza muri Afurika, aho abatsinze bagabana miliyoni 1,5$ (arenga miliyari 1,9Frw).
Uwa mbere atwara ibihumbi 300$, uwa kabiri agatwara ibihumbi 250$ mu gihe umushinga uza ku mwanya wa gatatu utwara ibihumbi 150$, abasigaye bose mu 10 ba mbere bagahabwa ibihumbi 100$.
Riba buri mwaka, ndetse ubu hari ibikorwa byo kwiyandikisha aho bizarangira ku wa 28 Mata 2026.
Mu gikorwa cyahuje bamwe mu baciye muri aya marushanwa babashije kugera mu 10 ba mbere n’abashaka kujya muri aya marushanwa cyabaye ku wa 22 Mata 2026, hagaragajwe amahirwe yo guca muri iri rushanwa.
Abayaciyemo bemeza ko arenze kuba umuntu yatsindira igihembo cy’amafaranga kuko aha amahirwe abayitabiriye yo kugera ku isoko mpuzamahanga no kuyobokwa n’abashoramari.
Albert Munyabugingo washinze Vuba Vuba igeze ibicuruzwa ku bayitumye, yatsindiye igihembo cy’ibihumbi 100$ muri aya marushanwa, agaragaza ko byateje imbere ubucuruzi bwe.
Ati “Aya marushanwa arakwigisha, twe twatangiye hashize igihe gito Covid-19 ihita itangira. Icyo gihe kuko abantu bari mu rugo ubucuruzi bwacu bwarazamutse cyane ariko irangiye busubira inyuma bujya mu murongo uringaniye. Icyo gihe barambajije hatongeye kubaho ikintu nka Covid ni iki cyatuma ubucuruzi bwawe bwongera kuzamuka? Ni bwo natangiye gutekereza kugira ibicuruzwa byacu noneho ntavuze ngo ndacuruza iby’abandi gusa.”
Agaragaza ko kuva yava muri iri rushanwa abamotari bagemura bavuye kuri 60 bagera kuri 200, abakozi bava kuri 15 bagera kuri 75, bava ku kugemura ibintu 900 ku munsi bagera ku 2000, ndetse ubu bucurizi bwe yabugejeje no muri Uganda.
Ibi abihurizaho n’Umuyobozi Mukuru w’uruganda rukora imyenda rwa DIKAM, Diane Mukasahaha, wagaragaje ko kujya muri aya marushanwa byamuhumuye amaso ndetse bikamufungurira imiryango myinshi.
Ati “Njye sinize ubucuruzi hari ibintu byinshi nabaga ntazi rimwe na rimwe numva atari ngombwa ariko ngeze mu marushanwa batangiye kubimbaza. Ni bwo natangiye kwiga ubucuruzi bwanjye ndabwumva neza ku buryo imibare yose yo mu bucuruzi bwanjye n’uko bukura mbikurikirana nkayimenya.”
Akomeza ati “Ndibuka tujya muri Ghana narimpanganye n’abantu bafite ubucuruzi bukomeye ku rwego rwa Afurika, bafite impamyabushozi z’ikirenga mu bucuruzi ariko baratsindwa njye ndakomeza. Ibi byerekana ko muri aya marushanwa abantu bose baba bafite amahirwe kandi angana.”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa na gahunda muri ABH, Dennis M. Budandi, yagaragaje imwe mu mpamvu bongereye umubare w’abantu bahatana mu cyiciro cya mbere kugira ngo bahe abantu benshi amahirwe yo kugaragaza imishinga yabo.
Ati “Nk’umwaka ushize twagize abantu barenga ibihumbi 32 biyandikishije mu marushanwa, dukuramo abantu 50 bahatana. Urumva amahirwe yo gukomeza aba yabaye make cyane, ariko abantu 100 n’iyo batakomeza baba babonye urubuga rwo kumurikiraho imishinga yabo ku buryo bashobora guhura n’abandi bashoramari.”
ABH kuva yatangira mu 2019 imaze guhemba abantu 70, 43% muri bo ni abagore ndetse yatumye hahangwa imirimo irenga ibihumbi 123.
Kwiyandikisha mu marushanwa ya ABH, bisaba kuba uri Umunyafurika ufite ubucurizi bukorera muri Afurika ndetse bumaze nibura imyaka irenga itatu bukora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!