00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abitabiriye ‘EAIA Congress’ basuye Imana Steel

Yanditswe na Mutangana Elie
Kuya 14 October 2026 saa 03:00
Yasuwe :

Abagize Urugaga rw’Abahanga mu Guhanga Inyubako mu Rwanda (RIA), bafatanyije n’intumwa z’Urugaga rw’Abahanga mu Guhanga Inyubako muri Afurika y’Iburasirazuba (EAIA), basuye uruganda rwa Imana Steel Rwanda Ltd, mu rwego rwo gusobanukirwa akamaro ko guhuza ibishushanyo mbonera by’inyubako n’ibikoresho bikenerwa mu bwubatsi.

Uru ruzinduko rwitabiriwe n’intumwa zaturutse mu bihugu birimo Kenya, Uganda na Tanzania, hamwe n’abanyeshuri biga ibijyanye n’ubwubatsi.

Rwabaye umwanya wo kungurana ubumenyi n’ubunararibonye ku mikorere y’inganda zitunganya ibikoresho by’ubwubatsi, by’umwihariko ibyuma, ndetse n’uruhare rwabyo mu kubaka inyubako n’ibindi bikorwa remezo.

Abitabiriye uru ruzinduko beretswe uko ibyuma bitunganyirizwa mu nganda, banasobanurirwa akamaro ko gukoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge mu kubaka inyubako zitekanye, ziramba kandi zitangiza ibidukikije.

Ni uruzinduko kandi rwafashije abahanga mu guhanga inyubako n’abanyeshuri bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba gusangira ubumenyi, hagamijwe guteza imbere ubufatanye mu rwego rw’ubwubatsi no kurushaho kwimakaza ubuziranenge.

Umuyobozi wa RIA, Gloria Luce Nishimwe, yavuze ko uru ruzinduko rushimangira akamaro ko guhuza abahanga mu gukora ibishushanyo mbonera by’inyubako n’inganda zitunganya ibikoresho bikoreshwa mu bwubatsi.

Yagize ati “Umwuga wo guhanga inyubako ntugarukira ku meza akorerwaho ibishushanyo mbonera gusa. Ubwiza bw’inyubako zacu ntibushingira gusa ku bwiza bw’ibishushanyo mbonera, ahubwo bushingira no ku bikoresho biba bigomba gukoreshwa, harebwa niba byujuje bipimo by’ubuziranenge. Ubwiza kandi begerwaho binyuze no mu bufatanye n’abanyenganda”.

Nishimwe yasobanuye ko ibiganiro hagati y’abahanga mu guhanga inyubako n’abakora ibikoresho by’ubwubatsi bibafasha kunguka ubumenyi mu bya tekiniki, bityo bagafata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe.

Yongeyeho ko ubwo bufatanye bugira uruhare mu kubaka inyubako ziramba kandi zifite ubushobozi bwo guhangana n’imbogamizi zitandukanye.

Uru ruzinduko rwagaragaje akamaro ko gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati y’inzobere mu bwubatsi zo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

Kuba rwaritabiriwe n’intumwa zaturutse muri Kenya, Uganda na Tanzania byatanze amahirwe yo gusangira ubumenyi n’ubunararibonye, hagamijwe guteza imbere imyubakire igezweho kandi yubahiriza ibipimo by’ubuziranenge.

Abanyeshuri biga ibijyanye n’ubwubatsi na bo bahawe amahirwe yo kwibonera imikorere y’inganda, bityo bashobora guhuza ibyo biga mu ishuri n’ibikorwa nyabyo byo gutunganya ibikoresho by’ubwubatsi.

Uru ruzinduko rwabafashije kandi kurushaho gusobanukirwa inshingano bazagira mu rwego rw’ubwubatsi, nibasoza amasomo yabo bakinjira ku isoko ry’umurimo.

RIA yashimye uruhare rw’inganda zo mu Rwanda, zirimo Imana Steel Rwanda Ltd, mu guteza imbere urwego rw’ubwubatsi no gutanga ibikoresho bikenerwa mu kubaka inyubako n’ibikorwa remezo.

Uru rugaga rwashishikarije abahanga mu guhanga inyubako, abakora ibikoresho by’ubwubatsi, ba rwiyemezamirimo, ibigo by’amashuri n’abandi bafatanyabikorwa gukomeza gukorana, hagamijwe guteza imbere ubuziranenge, udushya n’imikorere iboneye mu rwego rw’ubwubatsi.

Abitabiriye uru ruzinduko babonye amahirwe yo kurushaho gusobanukirwa ko gukora ibikoresho bifite ubuziranenge ari ingenzi mu kubaka inyubako zitekanye
Kwitabira kw’intumwa za EAIA zaturutse muri Kenya, Uganda na Tanzania, byongeye kugaragaza agaciro k’ubufatanye bwambukiranya imipaka
Umuyobozi wa RIA, Gloria Luce Nishimwe, yavuze ko uru ruzinduko rushimangira akamaro ko guhuza ibishushanyo mbonera by’inyubako ndetse n’inganda zitanga ibikoresho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages