Ni igikorwa cyaranzwe no gusura ibitaro bya Byumba, Diyoseze Gatorika ya Byumba, Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Diyosezi ya Byumba (EAR Byumba), Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) ndetse n’abakiliya bayo b’i Gicumbi.
Banki ya Kigali yashimiye abakiliya bayo uburyo bakomeje kuyigirira icyizere ndetse ibizeza ko izakomeza kubaba hafi mu guteza imbere ishoramari ryabo.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yijeje abakiliya bayo imikoranire myiza izabafasha kuzamura iterambere ry’Akarere ka Gicumbi mu kurushaho kurwanya ubukene.
Ati “Gicumbi ni nziza. Uko tuje hano dusanga ibikorwa by’iterambere byiyongera natwe bikadutera ishema ry’uko dukorana n’abantu bafite ubushake n’intumbero yo kwiteza imbere. Tuzishimira no kubona aka karere gakomeza gutera imbere mu buryo bwihuse.”
Abakiliya ba BK bishimiye guhura n’ubuyobozi bwayo bashima uko bahawe, bemeza ko bizeye ko izakomeza kubagezaho serivisi nziza nk’uko Furaha Jean Claude ukora ubucuruzi bw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, umaze imyaka irenga 20 akorana na yo yabigarutseho.
Ati “Banki ya Kigali ifite uruhare rukomeye cyane mu bucuruzi bwacu kuva dutangiye kugeza uyu munsi. Twatangiye turangura ku modoka nto, tujya kuri Fuso, none ubu turi kurangura ikamyo ikururana. Ni iyi banki ibidufashamo kuko iduha inguzanyo zitworohereza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yashimiye Banki ya Kigali ibafasha mu bikorwa biganisha ku iterambere, inabereka ko amahirwe ahari agomba kubyazwa umusaruro.
Nzabonimpa yavuze ko kuva Banki ya Kigali yagera muri Gicumbi hari impinduka zagaragaye, haba ku bacuruzi, ku bashaka kubaka cyangwa kuvugurura inzu. Aha hose iba ihari kugira ngo ibafashe ari na byo biri gutuma umujyi wa Gicumbi uri kurushaho kugaragaramo umucyo.
Amafoto: Rusa Willy Prince



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!