00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

betPawa imaze guha abakinnyi bo muri Afurika arenga miliyari 2,37 Frw

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 July 2026 saa 11:21
Yasuwe :

Sosiyete y’imikino y’amahirwe ya betPawa, imaze gufasha abakinnyi batandukanye muri Afurika kubona amafaranga binyuze muri gahunda yihariye yabashyiriweho yiswe ‘Locker Room Bonus’, aho mu mwaka umwe imaze kubaha arenga miliyoni 1,6$ angana na 2.370.118.030 Frw.

Iyi gahunda yatekerejwe n’uwashinze betPawa, Kresten Buch, nyuma yo kubona ikibazo cy’uko abakinnyi bitwara neza ku mikino, ariko bagatahira aho mu buryo bw’amafaranga.

Yahise ashyiraho gahunda ya Locker Room Bonus, ifasha abakinnyi kubona uduhimbazamushyi bigendanye n’uko baba bitwaye, ndetse amafaranga yabo bakayabona mbere yo kuva ku kibuga.

Ibi bikaba binyuze ku ikoranabuhanga rituma amafaranga yoherezwa ako kanya ku mukinnyi ubwe, binyuze kuri Mobile Money, hakoreshejwe pawaPass.

Buch yagize ati “Si impuhwe guha buri wese amafaranga kandi mu buryo bungana. Iyo twishyura abatsinze Tuba turi guteza imbere guhatana. Ni wo musaruro uva mu mafaranga tubishyura.”

Umuhanzi Mr Eazi washinze Sosiyete y’Imikino y’Amahirwe ya "Choplife", akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Choplife Gaming, ari na yo ihagarariye betPawa mu Rwanda, ni we wamamaza gahunda ya Locker Room Bonus.

Avuga ko umumaro w’iyi gahunda utagarukira mu mafaranga gusa, ahubwo ari uburyo bwo guha agaciro abakinnyi binyuze mu kubashyiriraho uburyo bahemberwa akazi bakoze.

Yagize ati “Ibi si ugutabara abantu. Aba ni abakinnyi ba nyabo, batsinda babikoreye, bakeneye amafaranga akwiriye mu ntoki zabo. Ibyo ntibigomba guhinduka. Birakwiye kuko baba bayakoreye.”

Nko muri Shampiyona y’Abagore muri Ghana ya Malta Guinness Women’s Premier League no muri Premier League y’abagabo muri Ghana, abagore n’abagabo bose bahembwa kimwe.

Locker Room Bonus ni gahunda ikorera mu bihugu umunani byo muri Afurika, aho ifasha amakipe afitanye na yo imikoranire yo mu marushanwa 24 yo muri ibyo bihugu.

Abakinnyi barenga 7000, mu makipe 387, bishyuwe mu mikino 3000. Ibyo bihugu ni Nigeria, Ghana, Uganda, Kenya, u Rwanda, Tanzania, Malawi na Cameroun.

Kugeza ubu, gahunda ya Locker Room Bonus imaze gutanga ubwishyu burenga 47.000 ku bakinnyi, abatoza n’abagize amatsinda ya tekinike bo mu makipe atsinda, aho abagore n’abagabo bahabwa ibihembo bingana.

betPawa irashaka gushyira imbere iyi gahunda, ikayagurira mu bindi bihugu no mu yindi mikino, dore ko iheruka kongeramo Shampiyona ya Volleyball muri Kenya nyuma yo kugirana imikoranire n’Ishyirahamwe rya Volleyball muri Kenya.

Kresten Buch washinze betPawa na Mr Eazi washinze Choplife bashyigikiye gahunda ya Locker Room Bonus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages