Ni urugo rwafunguwe mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyarugenge, ku wa 17 Ukwakira 2025, bigizwemo uruhare n’Umuryango Shelter Them ufatanyije na BK Foundation.
Rufite ibyumba bitanu byigishirizwamo abana, akarima k’igikoni kavamo imboga zongerera abana imbaraga n’imirire iboneye n’igikoni kigezweho gikoreshwa mu kubategurira amafunguro arangwa n’isuku.
Harimo kandi ibikorwaremezo bifasha mu myigire n’imyidagaduro y’abana, birimo aho bakinira n’imfashanyigisho zibafasha gukangura ubwonko bwabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Imanishimwe Yvette, yavuze ko uru rugo mbonezamikurire ruzafasha muri gahunda yo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana.
Ati “Uru rugo rugiye kudufasha mu kwita no kurengera abana, by’umwihariko mu kurwanya igwingira n’imirire mibi.”
Akarere ka Bugesera kamaze kugabanya igwingira ku bana kagera ku 26%, mu gihe u Rwanda rwihaye intego yo kugera ku 15% ku rwego rw’igihugu mu 2029.
Mu Karere ka Bugesera habarirwa Ingo Mbonezamikurire y’Abana Bato 1.659, zirimo eshanu z’icyitegererezo zirererwamo abana 56.472.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, avuga ko bishimira ko igikorwa bakoze kizagira ingaruka ku baturage benshi kurenza abana.
Ati “Ibyo dukora bihindura imibereho y’umwana, uburezi bwe bukaba buhamye, ibibazo bikagabanuka, kandi bikadutera ishema. Uyu mwaka twabashije kongera umubare w’abana turihira ishuri, aba na bo bazakomeza gukurikiranwa na BK Foundation.”
BK Foundation n’abandi bafatanyabikorwa bamaze kugera ku bana 1000 bishyurira amashuri.
Nyirahabimana Consolée avuga ko kubakirwa urugo mbonezamikurire byatanze akazi, kandi imbogamizi zo kuba abana batararugira zatumaga bakura nabi nk’abadafite uburere.
Ati “Byatumaga abana baba inzererezi ariko kuva aho iki kigo kiziye, byarahindutse ndetse twizeye ko bizakomeza guhinduka.”
Bukuru Josephine Murphy uri mu bashinze Umuryango Shelter Them, yavuze ko bifuza ko abana bazajya bagana ECD bagahabwa uburezi n’uburere kandi bakahavana ubumenyi bufite ireme.
Ati “Dushaka ko abana bazajya baza muri iyi ECD bagakura mu gihagararo no mu bwenge. Bazajya bahabwa ubumenyi butandukanye burimo kwiga n’indimi nk’Igifaransa.”
“Turashaka gutangira kubatoza siporo zitandukanye zirimo basketball, umupira w’amaguru, tunabafashe gukuza impano zabo zirimo kubyina. kuririmba n’ibindi.”
Umuryango Shelter Them washinzwe n’abakobwa b’impanga b’Abanyarwandakazi baba muri Canada mu 2005. Abo ni Bukuru Josephine Murphy na Butoyi Joselyne Alexandre.
Ibikorwa bya BK Foundation n’ubusobanuro bwayo wabusanga kuri hano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!