CANAL+ yadabagije abasanzwe ari abakiriya bayo n’abandi bifuza gutunga ibikoresho bya CANAL+ muri poromosiyo yatangiye kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2022.
Ku bakiliya bashya bifuza gutunga dekoderi ya CANAL+ ubu barayigura ku 5,000 Frw gusa maze bagakorerwa na installation ku bindi bihumbi 5,000Frw.
Mu gihe abasanzwe ari abakiriya ba CANAL + guhera uyu munsi kugeza tariki 31 Ukuboza 2022, bagenewe poromosiyo kuri buri mukiliya uguze abonema iyo ariyo yose, ahita ahabwa iminsi 15 areba shene zose za CANAL+ ako kanya.
Ku bakunzi b’imikino y’igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru nabo bibukijwe ko iyi mikino izaboneka kuri dekoderi ya CANAL+ aho abanyarwanda bazakurikirana imikino ikomeye kuri RTV, iboneka kuri shene ya 380, ubu yatangiye kugaragara mu mashusho akeye ya H.D ku bihumbi 5000Frw gusa.
Mu minsi ishize CANAL+ yazaniye abaturarwanda shene ya sinema inyuraho ibihangano bya sinema nyarwanda biri mu Kinyarwanda 100%.
Iyi shene iboneka ku murongo wa 38 kuri buri fatabuguzi ryose rya Canal+, uhereye ku ifatabuguzi rya IKAZE rigura ibihumbi 5000 Frw.
Canal+ yavuze ko nta munyarwanda ukwiye gucikwa no gukoresha serivise zayo ngo yirebere amashusho meza ya HD kuko uretse ibikoresho bihendutse, n’ifatabuguzi rya make riha abakiliya amahirwe yo kureba amashene menshi abafasha gususuruka.
Umukiliya wifuza kugura ifatabuguzi ashobora kunyura k’umucuruzi wemewe wa CANAL+ cyangwa akifashisha ikoranabuhanga, nka MTN MOMO (*182*3*1*4#) cyangwa Airtel Money (*500*7#).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!