Choplife y’Umunya-Nigeria, Mr Eazi, ni sosiyete y’imikino y’amahirwe yari isanzwe ikorera mu bihugu umunani byo muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’Iburengarazuba, ikaba ifite intumbero zo gukomeza kwagura imbibi ikagera mu bihugu byose byo muri Afurika.
Mu cyumweru gishize ni bwo iyi sosiyete ikomeye muri Afurika ku birebana n’imikino y’amahirwe binyuze kuri murandasi yatangaje ko yahawe uburenganzira bwo gukorera muri Liberia.
Choplife ihagararira ibikorwa bya betPawa cyangwa igakora binyuze mu kigo kiyishamikiyeho cya Chopwin, yamaze kubona n’ibyangombwa byose byo gutangira imirimo muri iki gihugu, nk’uko ikora muri Ghana, Tanzania, Uganda, Bénin, u Rwanda, Côte d’Ivoire, Gambia, Sierra Leone n’ahandi.
Mr Eazi yavuze ko ubu bufatanye buzatuma iterambere rya Liberia rizamuka binyuze gukorana n’ibindi bigo by’ishoramari byo muri icyo gihugu.
Ati “Ubu burenganzira twabonye buzadufasha muri gahunda zacu kandi zitekanye zo kwihutisha serivisi z’imikino y’amahirwe zifashishije ikoranabuhanga. Twizeye ko tuzafatanya n’abafatanyabikorwa bose muri Liberia, tukagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imyidagaduro.”
Choplife imaze kumenyekana mu Rwanda aho ihagarariye n'ibikorwa bya betPawa, ni umwe mu bafatanyabikorwa b’Ikipe ya Rayon Sports, ikunzwe n’abatari bake muri Shampiyona y’u Rwanda.
Mu gihe cy’imyaka itatu imaze ikorera mu Rwanda, Choplife yagaragaje ko imaze gutanga imisoro ya miliyari 17 Frw.








Ibitekerezo 0