00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dicel Security Company yungutse abacunga umutekano bashya 100

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 4 February 2026 saa 08:04
Yasuwe :

Abakozi 102 bashya bamaze amezi atatu bahugurirwa gucunga umutekano, bashyizwe ku isoko ry’umurimo n’Ikigo Dicel Security Ltd gicunga umutekano.

Mu masomo bahawe harimo ay’ubwirinzi, kurwanya iterabwoba n’ibindi byaha, ubumenyi ku mategeko, ubumenyi ku ntwaro n’ibiturika, gukumira no kurwanya inkongi, akarasisi n’inshingano, ubumenyi ku gusaka, no gutanga serivisi inoze.

Bahuguwe kandi ku gukora raporo ku byabaye birimo n’ibyaha, gukunda igihugu n’imyitwarire ndetse n’indangagaciro, gutanga ubuvuzi bw’ibanze, amategeko ngengamyitwarire ndetse no kwita ku isuku n’isukura.

Iki gikorwa cyo gusoza ayo mahugurwa cyabereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa 29 Mutarama 2026.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amahugurwa mu Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe Umutekano w’Ibikorwaremezo n’Ibigo Byigenga bicunga Umutekano, SSP Alphonse Sinzi yibukije abasoje amahugurwa ko bakwiriye kurangwa n’ikinyabupfura kuko bize ibijyanye no gucunga umutekano.

Ati “Mwize umutekano, ibintu mwize muri aya amezi atatu nta muturage usanzwe ubizi kuko ayo ni amasomo ahabwa abagiye gukora uwo mwuga wo kurinda abantu n’ibintu byabo.”

Yakomeje abifuriza kuzarangwa n’ikinyabupfura ndetse n’ubunyamwuga mu kazi bazakora nyuma yo gusoza aya mahugurwa.

Umuyobozi Mukuru wa Dicel Security Company, Manzi Cedric, yagaragaje ko bitari urugendo rworoshye mu guhugura aba basore n’inkumi gusa avuga ko bitwaye neza ndetse bakarangwa n’ikinyabupfura muri aya mahugurwa.

Ati “Iki gikorwa cyagenze neza nubwo urugendo rwabaye rurerure gusa ndashimira abantu bose bagizemo uruhare kugira ngo aya mahugurwa agende neza ubu tukaba turi aha twishimira uruhare rwiza Dicel Security igira mu gutanga umusanzu mu bijyanye no gucunga umutekano.”

“Ndashimira buri umwe wese wabigizemo uruhare kuva ku banyamigabane, ubuyobozi, polisi ndetse n’abandi benshi.”

Iradukunda Samuel uri mu basoje aya mahugurwa akaba yanahawe igihembo cy’uwitwaye neza kurusha bagenzi be, yavuze ko icyabimushoboje ari ukugira ikinyabupfura, agaragaza ko azabyaza umusaruro ubumenyi yahawe muri aya mahugurwa.

Ati “Icyamfashije cyane ni ukugira ikinyabupfura ndetse n’uburere ababyeyi bampaye kandi niteguye kuzabyaza umusaruro ubumenyi nahawe.”

Dicel Security Company ni ikigo cyashinzwe mu 2017 kikaba gicunga umutekano kikagira n’ibikoresho bijyanye no kuwucunga nka camera zishyirwa ahahurira abantu, utwuma dutanga impuruza, ibyuma bisaka n’ibindi bihabwa abakozi bacyo n’abandi babishaka ku ruhande.

Bize uburyo bwo kwirwanaho bakoresheje intwaro bafite
Abarenga 100 nibo bashoje aya mahugurwa bari bamazemo igihe cy'amezi atatu yo kurinda no gucunga umutekano mu buryo bwa kinyamwuga
Iradukunda Samuel wahize abandi muri aya mahugurwa yashyikirijwe igihembo
SSP Alphonse Sinzi yibukije abasoje amahugurwa ko bakwiriye kurangwa n’ikinyabupfura kuko bize ibijyanye no gucunga umutekano
Abasore n'inkumi bishimiye ko barangije amahugurwa abinjiza mu mwuga wo gucunga umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages