00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Duterimbere IMF yizihije Umunsi w’Abagore, ibibutsa ko bashoboye

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 9 March 2026 saa 11:13
Yasuwe :

Ikigo cy’Imari Duterimbere IMF cyizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, cyibutsa abakozi bacyo gutinyuka bagakora ibikorwa binini, kuko bafite ubushobozi bwo kubigeraho.

Abagore bakora muri Duterimbere IMF babwiwe ko kugira ngo iki kigo kigere aho kigeze ubu, ari bo babigizemo uruhare cyane ko bagize 87% by’abakozi bakoramo.

Umuyobozi Mukuru wa Duterimbere IMF, Ngabonziza Alphonse, yavuze ko intego yayo ari uguteza imbere abagore, ashimangira ko byagezweho kandi bagikomeje urwo rugendo.

Yagize ati “Inama y’Ubutegetsi, umubare munini w’abayigize ni abagore, turabashimira cyane uburyo bitanga mu kazi, uruhare bagira mu byemezo bifatwa bituma ikigo gikomeza gutera imbere umunsi ku wundi.”

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi muri Duterimbere IMF, Uwimbabazi Hélène, yavuze ko abagore ari bo mutima w’urugo, avuga ko iyo bagize uruhare mu kubaka umuryango mwiza binagirira akamaro igihugu cyose muri rusange.

Ati “Ntabwo abagore bari bemerewe gukora, ntibigaga, ntibatungaga imitungo, nta nubwo bari bafite uburenganzira bwo kujya muri politiki cyangwa mu buyobozi. Abagore twavuye kure, kwizihiza uyu munsi ni iby’agaciro.”

“Umugore ni mutima w’urugo, akaba n’iterambere ry’igihugu kuko iyo yubatse umuryango mwiza bigirira igihugu akamaro.”

Mutamuriza Anitha umaze imyaka 15 akora muri Duterimbere IMF, yavuze ko yatangiye kuhakora afite abana bato, gusa bitamubujije gutanga umusaruro uko bikwiriye kuko yari yiyemeje ko ari ibintu yashobora.

Yagize “Natangiye gukora muri Duterimbere mfite abana babatu, kandi bose bari bakiri bato. Ariko ibyo ntabwo byambujije kwita ku rugo rwanjye no gukora akazi neza. Icyamfashije ni uko nari mfite gahunda ngenderaho. Ikindi kintu cyafasha abagore kugira aho bagera ni uko bagomba kwigirira icyizere kandi bakaba bashobotse.”

Duterimbere IMF Plc ni ikigo cy’imari iciriritse by’umwihariko kikaba giha serivisi z’imari abagore, bagahabwa inguzanyo ifite inyungu mu gihe gito bikabafasha kwiteza imbere. Yatangijwe n’Umuryango Duterimbere NGO ugizwe n’abagore 100%.

Abagore bakora muri Duterimbere IMF basabwe kwigirira icyizere kugira ngo bakomeze gukora ibikorwa by'indashyikirwa
Abagore bagize Inama y'Ubutegetsi muri Duterimbere IMF bashimiwe uruhare bagira mu gufata ibyemezo bigirira ikigo akamaro
Umuyobozi Mukuru wa Duterimbere IMF, Ngabonziza Alphonse, yavuze ko abagore bagize uruhare runini mu guteza imbere ikigo ayoboye
Mutamuriza Anitha umaze imyaka 15 akora muri Duterimbere avuga ko kwigirira icyizere byamufashije gutanga umusaruro
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi muri Duterimbere IMF, Uwimbabazi Hélène, yavuze ko umugore agira uruhare mu kubaka umuryango mwiza utuma igihugu gitera imbere
Duterimbere IMF itanga inguzanyo ku bagore bafite imishinga itandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages