Ubuyobozi bwa Irembo bwatangaje ko mu byo bugamije harimo kurushaho koroshya imitangire ya serivisi mu Rwanda, biri kandi muri gahunda yo gutanga ibisubizo bikenewe binyuze mu guhanga ibishya no mu kwihutisha itangwa rya serivisi.
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa mu Irembo, Patrick Gategabondo, yavuze ko kubera ibihe byo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, abazagana Irembo biteguye kuzabaha ubufasha bwose bazakenera babafasha kwishyura mu buryo bworoshye.
Ati “Muri iyi Expo rero icyo twaje tubateguriye ni uko bijyanye n’iki gihe turimo aho abantu bari kwishyura ubwishingizi, ubu rero twaje kugira ngo tuborohereze babone uko bazibona mu buryo bworoshye.”
Yakomeje avuga ko binyuze mu bufatanye ifitanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu, NIDA, ababagana bari guhabwa serivisi zo guha abana indangamuntu mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Ati “Hari abana bacu cyangwa barumuna bacu bari gushaka indangamuntu rero icyo twababwira ni uko binyuze mu bufatanyabikorwa na NIDA turimo kubafasha kugira ngo babone indangamuntu.”
Bisobanuye ko abazajya bitabira EXPO 2025 bakagana aho Irembo ikorera bazajya babona serivisi zijyanye n’indangamuntu zirimo gukosoza amazina, umwaka wavutsemo ndetse no guhindura ifoto bishobora gukorwa mu gihe gito.
Abayigana kandi bahabwa amakuru yose kuri porogaramu ya telefoni ya ‘IremboApp’ ikubiyemo serivisi z’ingenzi zikenerwa na benshi umunsi ku munsi.
Serivisi ziri kuri IremboApp ziri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa. Kugeza ubu ifiteho serivisi za Leta zikenerwa cyane n’abantu benshi, gusa ikigo Irembo gitangaza ko mu minsi iri imbere kizongeraho izindi zitandukanye, zaba iza leta cyangwa izitangwa n’ibigo by’abikorera.
Abaturage bashobora gusabira icyemezo cy’amavuko, icy’ingaragu n’inyandiko z’ishyingirwa kuri uru rubuga cyangwa se bakabihasanga bakoresheje uburyobutekanye burimo umubare w’ibanga, urutoki (fingerprint) cyangwa isura (Face ID).
Bashobora kandi kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mituweli) bakoresheje IremboApp cyangwa bakareberaho niba ubwishyu bwabo bwarakiriwe, bidasabye kunyura mu nzira ndende.
Ubusanzwe, abakoresha ibinyabiziga bamenyaga ko bahawe Konterevasiyo mu gihe bakoresheje ‘code’ cyangwa se bahagaritswe na Polisi. Kuri IremboApp, bazajya babasha kwirebera ko nta konterevasiyo bafite, kandi n’igihe byabayeho babona imenyesha ry’igihe baciriwe amande, banishyure ako kanya mu rwego rwo kwirinda ibihano by’ubukererwe.
Muri IremboApp, ushobora kubikamo nomero ukoresha kuri MTN MoMo cyangwa Airtel Money, ukayikoresha mu gihe ushaka kwishyura serivisi zitangirwa kuri uru rubuga, bidasabye ko wongera kuzandika bundi bushya.
Mu 2024, Irembo yabaye ikigo cya mbere cyahize ibindi bigo byose byitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 2024 kubera serivisi nziza cyahaye abaryitabiriye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!