00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hodei Muñoz yihariye ibihembo bya Prime Insurance muri Tour du Rwanda 2026

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 23 February 2026 saa 09:42
Yasuwe :

Prime Insurance imaze kumenyekana mu gutera inkunga isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rya Tour du Rwanda, yahembye Hodei Muñoz w Soudal Quick-Step Devo Team ukomeje guhiga abandi mu bakiri bato.

Iyi sosiyete imenyerewe mu gutanga serivisi z’ubwishingizi ndetse ikabifatanya no guteza imbere siporo, iterambere ry’igihugu ndetse n’ubukerarugendo, iri muri Tour du Rwanda ku nshuro ya cyenda.

Nk’uko bisanzwe Prime Insurence iba iri muri Tour du Rwanda, ariko nanone igahemba umukinnyi muto kurusha abandi mu irushanwa, ibijyanisha no gukundisha urubyiruko kugana serivisi z’ubwishingizi.

Iri rushanwa riri guhuza abakinnyi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, ryakinwe mu gace ka Kabiri kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Gashyantare 2026, katurutse i Nyamata mu Karere ka Bugesera kerekeza mu Karere ka Huye ku ntera y’ibilometero 134,6.

Umunya-Espagne, Hodei Muñoz, wabaye uwa kabiri ku munsi wa mbere w’iri siganwa agahembwa na Prime Insurance nk’umukinnyi muto w’irushanwa, yabaye uwa kane ku munsi wa kabiri, yongera guhabwa umwambaro w’iyi sosiyete.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa, yasabye abakunzi b’amasiganwa y’amagare batuye mu ntara rimaze kunyuramo, ko bakwiriye gushinganisha ubuzima bwabo ndetse n’ibyabo.

Mike yababwiye ko uko umuntu atekereza kubaka inzu, agatekereza ishoramari runaka, cyangwa akagura undi mutungo uwo ari wo wose, mu byo akwiriye gutekereza hakwiriye kubamo no kubishinganisha kuko ari ryo shingiro ry’iterambere rirambye.

Mu gihe iyi sosiyete iri kugana ku kwizihiza imyaka 30 imaze itangiye gukora, ishishikajwe no kwereka Abanyarwanda ko urubyiruko ari rwo mbaraga z’igihugu kandi bikorwa neza iyo ibyarwo bishinganye.

Mike Byusa yagize ati “Intego yacu mu kwizihiza imyaka 30 ni ukurinda ejo hazaza, kurinda ibyo twagezeho kandi tugafasha urubyiruko kwiyemeza no gukomeza kubaka u Rwanda rwiza kurushaho.”

Kuri iyi nshuro kandi iki kigo kiri gutanga ubutumwa butandukanye ku bakiliya bayo cyane cyane ibakangukira gufata ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro hagamijwe kurinda inzu zabo.

Ni muri urwo rwego umwe mu bakiliya ba Prime Insurance wo mu Karere ka Huye witwa Téléspore, yahawe amahirwe yo kujya gutanga igihembo kuri Hodei Muñoz w’imyaka 20.

Prime Insurance izakomezanya na Tour du Rwanda mu Gace ka Gatatu kazaba ku wa Kabiri, tariki ya 24 Gashyantare, kakazahagurukira i Huye Saa 11:00, kerekeza i Rusizi ku ntera y’ibilometero 145,3.

Abakozi ba Prime Insurence baba babukereye muri Tour du Rwanda 2026
Hodei Muñoz amaze kwambara imyambaro ibiri ya Prime Insurance nk'umukinnyi mwiza ukiri muto mu isiganwa
Umuyobozi ushizwe Ubucuruzi muri Prime Insurance yambika Hodei Muñoz umwambaro we
Tour du Rwanda izakomereza i Rusizi
Hodei Muñoz yaserukanye umwambaro wa Prime ku Gace ka Kabiri ka Tour du Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages