00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaramo bitegura icya Shallipopi i Kigali byatangiye (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 9 May 2026 saa 08:46
Yasuwe :

Ibitaramo bibera mu bice bitandukanye bya Kigali bitegura icy’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika ukomoka muri Nigeria, Shallipopi, byatangiye kuba ku bufatanye n’ikinyobwa cya SKOL Malt cyengwa n’uruganda rwa SKOL.

Ibi bitaramo biri gutegurwa bigizwemo uruhare na ’Intore Entertainment’ na Banki ya Kigali yagihuje n’ibikorwa byayo byo kwizihiza imyaka 60 imaze itanga umusanzu mu rwego rw’imari mu Rwanda ‘BK60’.

Ku wa Kane, tariki ya 7 Gicurasi 2026, ni bwo icya mbere cyateguwe, kibera ahazwi nka Paddock Lounge, aho umuhanzi Diez Dola na Logan Joe basusurukije abitabiriye, hanyuma DJ Crush afasha mu kuvanga imiziki mu gihe Divine Uwa ugezweho mu babyinnyi b’i Kigali na we yahawe umwanya mu gushimisha abantu.

Ibi bikorwa by’imyidagaduro byiswe ‘Shallipopin’ Ahanad’, ababyitabira bahabwa ibinyobwa bya SKOL by’umwihariko SKOL Malt, ariko bakanatsindira ibihembo n’amatike yo kuzitabira igitaramo nyamukuru cyiswe ‘Africast Fest: A Shallipopi Xperience’.

Ibitaramo bikurikira harimo ikizabera Sud Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Gicurasi, icya Great Hotel Kigali ku itariki ya 10 Gicurasi n’icya Lemon Kigali kizaba ku itariki ya 23 Gicurasi.

Ibi byose abazabyitabira bazasusurutswa na Juno Kizigenza, Logan Joe, Kenny K-Shot, Shemi, Diez Dola n’abandi benshi, kongeraho n’abavanga imiziki.

Igitaramo nyir’izina kizabera muri Camp Kigali tariki ya 29 Gicurasi 2026, ndetse ab’inkwakuzi batangiye kugura amatike banyuze kuri groovekigali.sinc.events.

DJ Crush ni we wasusurukije abantu mu kuvanga imiziki
Abitabiriye iki gitaramo batomboye ibikoresho bitandukanye
Diez Dola ari mu batanze ibyishimo mu birori bitegura icya Shallipopi
Diez Dola yiteguye kuririmbira abitabiriye ‘Shallipopin’ Ahanad’
Muri tombola zabayeho harimo n'amatike yo kuzitabira igitaramo cya Shallipopi
Abitabiriye babyinnye karahava
Kuri Paddock hari hateguwe neza
Ibitaramo bizakomereza ahitwa Sud Kigali
Igitaramo cya Shallipopi kizaba mu mpera za Gicurasi 2026
Abavanga imiziki batandukanye bahawe umwanya
Ikinyobwa cya SKOL Malt kiri kwifashishwa mu kwamamaza igitaramo cya Shallipopi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages