Muri iyi Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yabaga ku nshuro yayo ya 20, Carcarbaba yari umuterankunga, aho imodoka zayo zari zifite inshingano zo kugenda ziyobora abakinnyi mu cyerekezo bagomba kunyuramo ndetse zibereka ibihe bamaze gukoresha.
Mu 2022 iki kigo cyaserukanye imodoka za T5 EVO zikoresha lisansi, mu 2023 giserukana iza T5 EVO Hybrid zikoresha amashanyarazi na lisansi, mu 2024 giserukana iza Dongfeng Forthing Friday mu gihe muri uyu mwaka, iki kigo cyagaragaje indi modoka idasanzwe ya “Dongfeng M-Hero” ikoresha amashanyarazi na lisansi.
Iyi modoka ifite moteri ebyiri z’amashanyarazi zitanga ingufu za Horsepower 800 n’iza torque 1400. Izi ziyiha ubushobozi bwo kugendera ku muvuduko wo hejuru no kwihanganira imihanda igoranye.
Ifite uburebure bwo kuva imbere ugana inyuma bwa metero 4,725, ubugari bwa metero 1,9 ndetse n’uburebure bwo kuva hasi ugana hejuru bwa metero 1,65.
Kuva ku mapine y’imbere ugana ku y’inyuma harimo intera ya metero 2,9. Iyi ngano yayo ituma igira umwanya munini imbere ku buryo abayirimo bagenda bisanzuye kandi ikaba yagendamo n’abantu batabangamiwe.
Dongfeng M-Hero ikoranye ubushobozi bwo kugendera mu mazi ahafite ubujyakuzimu bwa metero imwe, bikayiha ububasha bwo kugera ahantu imodoka zisanzwe zitabasha.
Ifite sisitemu yihagazeho ihuza amapine n’ikindi gice cy’imodoka ‘armored suspension system’ ndetse buri pine rikagira moteri y’amashanyarazi yaryo bikaba bishoboza imodoka kugira ingufu no kugenda yemye ahantu habi cyane.
Iyi modoka ifite camera icyenda zo hanze yayo, sensors 12, igakorana na radari, ikagira night vision, byose bifasha uyitwaye kugenzura ibibera mu muhanda nta kibazo.
Ifite ingufu zituruka muri batiri z’amashanyarazi zikihutisha amapine y’imbere n’ay’inyuma na yo ashobora gukata icyarimwe, ariko ikagira na moteri nto ikoresha lisansi. Iyo ikora mu kongerera umuriro za batiri mu gihe ziba zigiye gushiramo umuriro.
Imikorere yayo yose ihuzwa n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (AI), nk’uko bishimangirwa n’Umuyobozi Mukuru muri Carcarbaba, Mugabo John.
Ati "Iyi modoka ni imwe mu modoka nziza zigezweho hano mu Rwanda. Ifite byose birimo n’ikoranabuhanga biyemerera kuba ku isoko no guhangana n’imihanda yo mu Rwanda. Ibyo byose bigahuzwa na AI.”
“Twayizanye hano ngo abantu bayibone banayimenye, noneho batugane tuyibahe. Ubu zirahari kandi utugannye wese ntabwo amara amezi atatu itaramugeraho.”
Mu mpera za 2021 ni bwo Carcarbaba yatangiye kuzana imodoka zikorwa n’izi nganda zirimo izibereye isoko ryo mu Rwanda zimaze gukundwa na benshi kuko ari imodoka nshya kandi ziri ku giciro cyiza.
Ku bijyanye n’uburyo umuntu ufite imodoka yahawe na Carcarbaba yayikoresha mu gihe yagize ikibazo, iki kigo gifite abakozi babizobereyemo ndetse hari n’igaraji ryabo.
Gifite abenjeniyeri boherejwe n’uruganda bakora izo modoka, ibyuma byazo byo gusimbura birahari ku bwinshi ndetse gitanga garanti ituma umukiliya agira icyizere cy’imodoka.
Carcarbaba ikorera ku muhanda wa ‘Poids Lourds’, iruhande rwa Sawa Citi, ku muhanda ujya mu Kanogo ndetse rikora iminsi yose no mu mpera z’icyumweru.
Biroroshye kuhasura igihe cyose cyangwa umuntu akaba yahamagara kuri 6699/ 0788708280.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!