Iyi gahunda ya Airtel Rwanda yatangiye ku wa 19 Ugushyingo 2025, izakomeza na nyuma y’iminsi mikuru.
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Sujay Chakrabarti, yavuze ko bahora bashaka uburyo bafatanya n’abakiliya babo kugendana mu bihe byose birimo n’iby’iminsi mikuru.
Ati “Iminsi mikuru ni igihe cyo gusabana n’abantu ukunda, kongera kwisuzuma ndetse no kwishimisha. Iyi gahunda yacu izabafasha muri ibyo bihe bibahuza n’imiryango bigakomeza umubano hagati y’inshuti.”
Muri serivisi zavuguruwe harimo pake zo guhamagara harimo iya 100Frw yatangaga iminota 50 yo guhamagara yongerewe igirwa 100. Iya 200Frw yatangaga iminota 200 yongerwaho iminota 150 iba 350.
Mu gihe igura 500 Frw yatangaga iminota 800 yongerewe igera ku minota 1000, na ho iya 2000Frw yatangaga iminota 4000 yongerewe igera ku minota 5000.
Ipaki ya internet igura 200Frw yatangaga megabytes 300, yongerewe igera kuri gigabyte imwe , naho iya 500Frw yatangatanga 1 gigabytes yongerewe igezwa kuri gigabytes 3,5.
Airtel Rwanda kandi yateye inkunga ibitaramo bya Israel Mbonyi ufite ibitaramo bibiri biteganyijwe mu minsi mikuru birimo ‘Icyambu 4’ kizaba ku wa 25 Ukuboza 2025, no mu kindi azakora ku ya 1 Mutarama 2025, kuri Stade ya Rubavu.
John Magara Gahakwa ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Airtel Rwanda, ati “Israel Mbonyi ni umuhanzi ukomeye ariko hari hasanzwe hari ni ikibazo ko abantu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza badakunze kubona abaterankunga. Ni muri urwo rwego twakoranye muri ibi bitaramo kugira ngo tugabanye icyo cyuho.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!