Ni ku nshuro ya mbere Jasiri igiye kwakira ubusabe bw’abo muri Ethiopia, muri gahunda yayo yo kwagura ibikorwa muri Afurika y’Iburasirazuba. Ba rwiyemezamirimo 55 ni bo bazatoranywa bahabwe inkunga n’ubufasha bwo gushyira mu bikorwa ibitekerezo byabo.
Jasiri igamije kurwanya ubukene ishora amafaranga mu bikorwa byo guha ubushobozi ba rwiyemezamirimo ibafasha kwihutisha ihangwa ry’imirimo ikomeye kandi ishingiye ku bikenewe ku isoko.
Gahunda ya Jasiri yo gushyigikira ba rwiyemezamirimo mu gihe cy’umwaka wose, iterwa inkunga n’umuryango w’abagiraneza Allan & Gill Gray Philanthropies (AGGP). Binyuze muri iyi gahunda, ba rwiyemezamirimo bafite intumbero ihamye ibafasha kunguka ibitekerezo no kubyemeza, gutunganya ibikorwa mbonera no kugeza ku ishyirwaho ry’ibigo by’ubucuruzi.
Brian Simiyu, umwe mu bafashijwe na Jasiri mu 2021, yavuze ko hari byinshi yungukiye muri iyi gahunda.
Ati “Gahunda ya Jasiri yo gushyigikira ba rwiyemezamirimo ni gahunda idasanzwe iguhuza n’abagufasha bo ku rwego rwo hejuru, bakagushyigikira mu gukuza igitekerezo cyawe, ikanaguhuza n’itsinda rigufasha gusesengura amahirwe yawe y’ubucuruzi kugeza ku ishyirwaho ry’ibigo by’ubucuruzi birangamiye isoko”.
Umuyobozi wa Allan & Gill Gray Philanthropies muri Kenya, Roselyn Marandu-Kareithi, yashimangiye uburyo gahunda ya Jasiri ari urugendo rw’impinduka rushyigikira ba rwiyemezamirimo bafite intumbero z’ahazaza.
Ati “Gahunda yacu ya Jasiri yibanda ku gushyigikira ba rwiyemezamirimo kandi dushishikajwe no kubashyigikira mu guhindura ibitekerezo byabo imishinga izana impinduka. Uri rwiyemezamirimo wifitiye icyizere? Twiteguye kugufasha kugera ku nzozi zawe. Iyandikishe uyu munsi wishimire urugendo rudasanzwe”.
Abazagaragaza ubushake budasanzwe mu byo kwihangira imirimo bazatoranywa bahabwe amahugurwa, amafaranga n’ubufasha bakeneye bwo gutangira imishinga yabo. Uretse guterwa inkunga, bazahugurwa, bakurikiranwe kandi banahuzwe n’inzobere mu byiciro by’ishoramari bazaba barimo.
Abazemererwa kujya mu mahugurwa bazabanza kuyakurikira mu buryo bw’ikoranabuhanga bahabwe ubumenyi bw’ibanze mu byerekeye ubucuruzi no kuba rwiyemezamirimo. Hazakurikiraho guhugurwa bari kumwe, aho bazakora amatsinda, bagahuriza hamwe ibitekerezo, bakabisuzuma ndetse bakanabyemeza.
Aline Kabanda uyobora Allan & Gill Gray Philanthropies mu Rwanda yagize ati “Twishimiye gufungura igikorwa cyo kwakira ubusabe ku nshuro ya gatatu kandi twiteguye kwakira ba rwiyemezamirimo baturuka mu Rwanda, Kenya na Ethiopia. Twizera ko ba rwiyemezamirimo bashoboye ari bo musingi w’impinduka. Turashishikariza ba rwiyemezamirimo bakiri bato bifuza kugera ku ndoto zabo kwiyandikisha”.
Kugeza ubu Jasiri imaze kwakira ibyiciro bibiri bya ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda na Kenya muri iyi gahunda yayo. Abagera kuri 53 bo mu cyiciro cya kabiri batangiye amahugurwa bazakora bari hamwe i Kigali kuwa 5 Nyakanga 2022.
Abashaka kwiyandikisha banyura kuri https://jasiri.org/application/



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!