Shampiyona y’Isi yo gusiganwa mu modoka (World Rally Championship-WRC) igira isiganwa rimwe muri Afurika, rihuzwa na Shampiyona Nyafurika (African Rally Championship-ARC), rikabera muri Kenya.
Ni irushanwa rizitabirwa n’abakinnyi bakomeye ku Isi, u Rwanda rukazaba ruhagarariwe na Queen Kalimpinya ukinana na Ngabo na bo bazaba baterwa inkunga na KCB Bank.
Ni ku nshuro ya gatandatu iri siganwa rigiye gukinwa, KCB Bank iri mu baterankunga b’abakinnyi baryo, ndetse n’irushanwa muri rusange.
Mu mafaranga yatanzwe, KCB Bank yashyizemo miliyoni 100 z’Amashilingi zigenewe irushanwa muri rusange, hakaba na miliyoni 28,5 z’Amashilingi ku bakinnyi batanu itera inkunga.
Abo ni Karan Patel, Nikhil Sachania, Tinashe Gatimu bo muri Kenya, Queen Kalimpinya wo mu Rwanda ndetse na Oscar Ntambi wo muri Uganda. Andi azashyirwa mu bikorwa byo kwamamaza no kugira ngo irushanwa rigende neza.
Kuva mu 2021 ubwo iri rushanwa ryo ku rwego rw’Isi ryongeraga gukinirwa muri Kenya nyuma y’imyaka 19 ritagaragara, KCB Bank imaze gutangamo miliyoni 980 z’Amashilingi (11.100.546.093 Frw).
Umuyobozi Mukuru wa KCB Group, Paul Russo, yashyikirije inkunga Umunyamabanga muri Minisiteri ya Siporo muri Kenya, Elijah Mwangi, avuga ko igamije iterambere.
Ati “Inkunga yacu yerekana ubushake dufite mu rugendo rw’iterambere, gufasha abanyempano, kugira uruhare mu iterambere ry’ubukerarugendo, ubucuruzi n’ikigo cyacu muri rusange.”
“Tuzakomeza kongera imbaraga zacu mu gutera inkunga siporo muri Afurika y’Iburasirazuba no kongera amarushanwa mu karere, mu gihugu no ku Isi yose.”
Mu myaka 10 iheruka, KCB Group imaze gushyira miliyari 5 z’Amashilingi mu mikino itandukanye irimo iyo gusiganwa mu modoka, Rugby, Chess, Volleyball, umupira w’amaguru, Golf no gusiganwa ku maguru.
Ku gusiganwa mu modoka hashyizwemo miliyari 2 z’Amashilingi.
Charles Gacheru uyobora WRC Safari Rally yashimye inkunga bahawe, agaragaza ko intego ari ukudahagarara mu guteza imbere iri siganwa mpuzamahanga.
Muri uyu mwaka muri WRC Safari Rally hategerejwemo imodoka 50, harimo n’izakozwe n’inganda zikomeye nka Toyota, Hyundai, Škoda na M-Sport Ford.
Abakinnyi bakomeye bazagaragara harimo Thierry Neuville wegukanye iri rushanwa mu mwaka ushize, Sebastien Ogier, Elfyn Evans na Grégoire Munster.
Safari Rally ni rimwe mu masiganwa akomeye muri Afurika, dore ko ari yo izabanza gukinwa muri uyu mwaka kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 15 Werurwe 2026, mbere y’uko ijya mu bindi bihugu ari byo Uganda (Pearl of Africa Rally), u Rwanda (Rwanda Mountain Gorilla Rally) na Tanzania (Mkwawa Rally of Tanzania).











Ibitekerezo 0