00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Malakai Bwimba yegukanye irushanwa rya NCBA Junior Golf Series (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 27 July 2026 saa 07:06
Yasuwe :

Ku kibuga cya Kigali Golf Resorts & Villas hatangiye gukinirwa irushanwa rya Golf ryiswe NCBA Junior Golf Series, ryitabiriwe n’abana bo mu byiciro bitandukanuye, ryegukanwa na Malakai Bwimba.

Ni irushanwa ryatangiye gukinwa ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nyakanga 2026, aho abana barenga 80 bari guhera ku myaka ine kugeza ku myaka 16, bazakinnye mu byiciro bine, harimo abakinnye imyobo itatu n’abazakinnye ikibuga cyose cy’imyobo 18.

Iri ni irushanwa ryateguwe mu rwego rwo gufasha abakiri bato gukina umukino wa Golf mu Rwanda, dore ko uyu mukino ari umwe mu yashyizwemo imbaraga mu kongera umusaruro w’ubukerarugendo bushingiye kuri siporo.

Irushanwa rya NCBA Junior Golf Series risanzwe rikinirwa mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba birimo Kenya, Uganda na Tanzania, aho abana baryitabira bamaze kugera ku gihumbi buri mwaka.

Ubuyobozi bwa NCBA Bank Rwanda buvuga ko umwana ushyigikiwe muri Golf, akurana ubushobozi mu buryo butandukanye cyane cyane mu bw’imyitwarire, kwikigirira icyizere, kandi bakaba bakina uyu mukino kinyamwuga ukazababyarira inyungu mu bihe by’ejo hazaza.

Irushanwa ryabaye hakinwa ibyiciro bitandukanye birimo iby’abakinnye imyobo 18, abakinnye imyobo icyenda mu byiciro bibiri ari byo ‘Red Tee Box’ na ‘Second Category’.

Hari kandi abakinnye imyobo itandatu mu byiciro bibiri birimo ‘Category 1’ na ‘Category 2’. Abato bakinnye imyobo itatu gusa.

Muri rusange irushanwa ryegukanwe na Malakai Bwimba wakinnye amanota 100 mu myobo 18, akurikirwa na Alfie Wafula wakinnye 102, mu gihe uwa gatatu ari Roshni Shah wakinnye 103.

NCBA Junior Golf Series ni irushanwa ritegurwa na Banki ya NCBA nyuma y’irisanzwe na ryo rikinwa n’abakuze rya NCBA Golf Series.

Abandi bitwaye neza

Imyobo icyenda ‘Red Tee Box’

  1. Joseph Zane Uwimfura Mutaboba
  2. Keilla Tona Rwiyamirira
  3. Joshua Mutangana

Imyobo icyenda ‘Second Category’

  1. Kanyana
  2. Guo Guo
  3. Kwizera Gisa Julius

Imyobo itandatu ‘CATEGORY 1’

  1. Yosiah Kinuka
  2. Sine Saro Taliah
  3. Elijah Mutangana

Imyobo itandatu CATEGORY 2’

  1. Xu Xu
  2. Travis Yuhi Emile
  3. Ngabo Oz Kabarebe

Imyobo itatu

  1. Gihan Nkera
  2. Wendy Rugomboka
  3. Hosea Murenzi
Irushanwa ryakiniwe kuri Kigali Golf Resorts & Villas
Abana na bo bagendana impapuro zo kwandikaho amanota
Irushanwa ryakinwe mu byiciro bitandukanye
Umuyobozi wa Golf muri Kigali Golf Resorts & Villas, Rama Donneur, akurikiye irushanwa
Ababyeyi bashyigikiye abana babo mu irushanwa
Alice Rwigema usanzwe ukina Golf ari mu bakurikiye irushanwa
Akanigi Ishimwe Melissa ni we ufite agahigo ko gukina ikibuga cy'imyobo 18 cya Golf mu gihe gito
Abana bato bakinnye imyobo itatu
Umutoza w'abana muri Kigali Golf Rsorts & Villas, Dusabe Jules, ahemba umwe mu bana bitwaye neza
Irushanwa rya NCBA Junior Golf Series riba buri mwaka
NCBA Bank Rwanda itera inkunga iri rushanwa rikinwa n'abana bato
Abana bakuru bakinnye imyobo 18
Irushanwa ryabaye kuva ku myaka ine kugeza kuri 16
Abana baboneyeho gusangira bishimira irushanwa
Abana na bo bakinnye bari mu matsinda ya bane nk'uko bisanzwe muri Golf
Joseph Zane Mutaboba (iburyo), murumuna we na Mama we bishimira igikombe yegukanye
Umukino wa Golf urushaho guhuza abana
Abana bagendana n'ababatwaza ibikapu
Iri rushanwa ryateguriwe hamwe n'ibikinisho by'abana
Kigali Golf Resort & Villas ifite intego zo kuzamura impano z'abana bakina Golf
Nyuma yo gukina bamwe mu bana bahisemo kubanza koga muri pisine ya Kigali Golf Resorts & Villas

Amafoto: Cyubahiro Key


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages