Ni irushanwa ryatangiye gukinwa ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nyakanga 2026, aho abana barenga 80 bari guhera ku myaka ine kugeza ku myaka 16, bazakinnye mu byiciro bine, harimo abakinnye imyobo itatu n’abazakinnye ikibuga cyose cy’imyobo 18.
Iri ni irushanwa ryateguwe mu rwego rwo gufasha abakiri bato gukina umukino wa Golf mu Rwanda, dore ko uyu mukino ari umwe mu yashyizwemo imbaraga mu kongera umusaruro w’ubukerarugendo bushingiye kuri siporo.
Irushanwa rya NCBA Junior Golf Series risanzwe rikinirwa mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba birimo Kenya, Uganda na Tanzania, aho abana baryitabira bamaze kugera ku gihumbi buri mwaka.
Ubuyobozi bwa NCBA Bank Rwanda buvuga ko umwana ushyigikiwe muri Golf, akurana ubushobozi mu buryo butandukanye cyane cyane mu bw’imyitwarire, kwikigirira icyizere, kandi bakaba bakina uyu mukino kinyamwuga ukazababyarira inyungu mu bihe by’ejo hazaza.
Irushanwa ryabaye hakinwa ibyiciro bitandukanye birimo iby’abakinnye imyobo 18, abakinnye imyobo icyenda mu byiciro bibiri ari byo ‘Red Tee Box’ na ‘Second Category’.
Hari kandi abakinnye imyobo itandatu mu byiciro bibiri birimo ‘Category 1’ na ‘Category 2’. Abato bakinnye imyobo itatu gusa.
Muri rusange irushanwa ryegukanwe na Malakai Bwimba wakinnye amanota 100 mu myobo 18, akurikirwa na Alfie Wafula wakinnye 102, mu gihe uwa gatatu ari Roshni Shah wakinnye 103.
NCBA Junior Golf Series ni irushanwa ritegurwa na Banki ya NCBA nyuma y’irisanzwe na ryo rikinwa n’abakuze rya NCBA Golf Series.
Abandi bitwaye neza
Imyobo icyenda ‘Red Tee Box’
- Joseph Zane Uwimfura Mutaboba
- Keilla Tona Rwiyamirira
- Joshua Mutangana
Imyobo icyenda ‘Second Category’
- Kanyana
- Guo Guo
- Kwizera Gisa Julius
Imyobo itandatu ‘CATEGORY 1’
- Yosiah Kinuka
- Sine Saro Taliah
- Elijah Mutangana
Imyobo itandatu CATEGORY 2’
- Xu Xu
- Travis Yuhi Emile
- Ngabo Oz Kabarebe
Imyobo itatu
- Gihan Nkera
- Wendy Rugomboka
- Hosea Murenzi
Amafoto: Cyubahiro Key



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!