00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mastercard Foundation yasabye ibigo by’imari korohereza abagore bo mu cyaro kubona imari

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 4 December 2025 saa 12:13
Yasuwe :

Mastercard Foundation yagaragaje ko nubwo u Rwanda rwateye intambwe mu kugeza ku Banyarwanda bose serivisi z’imari, hakiri ikibazo ku bagore baturuka mu bice by’icyaro batabona neza izo serivisi bityo ibigo by’imari bikwiye kuborohereza kuzibona.

Ibi ni ibyavugiwe mu nama yiga ku buryo urubyiruko rw’abakobwa bo mu bice by’icyaro bafashwa kugera kuri serivisi z’imari.

Ni inama yateguwe na Mastercard Foundation ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo yiswe ‘Young Africa Works’, yitabirwa n’ibigo by’imari, abayobozi mu nzego zitandukanye n’urubyiruko rufite imishinga itandukanye, barebera hamwe imbogamizi abakobwa bo mu cyaro bahura na zo mu rugendo rwabo rw’iterambere.

Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Ivan Ntwari, yagaragaje ko muri 34% by’ubucuruzi buto n’ubuciriritse bugizwe n’abagore, naho 18% ari bo bashobora kubona inguzanyo muri banki.

Ntwari avuga ko ari ikibazo gikomeye ku bakobwa no ku bukungu bw’igihugu.

Ati “Kubona imari ni ingenzi ku bucuruzi, uruhererekane rw’ibicuruzwa, n’ubukungu. Ni gute urubyiruko rw’abakobwa ruri mu byaro rwabasha kubona iyi mari? Mu gihugu hose twagiye tubona ubucuruzi bwiza, udushya dutandukanye byakozwe n’abagore bahereye ku kwizigama gusa, harageze ngo tubongerere ubushobozi.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko imwe mu mbogamizi ya mbere urubyiruko rw’abakobwa ruhura na yo mu rugendo rw’iterambere ari ukutagira amakuru kuri gahunda zitandukanye zihari zagenewe urubyiruko.

Asobanura ko hashyirwaho gahunda nyinshi zo gufasha urubyiruko zirimo iyiswe ‘Aguka’ izajya yishingira urubyiruko kugeza kuri 90% by’ingwate, gufasha urwibumbiye mu makoperative rufite ubutaka kubakirwa ‘greenhouse’, gutunganya imihanda n’imiyoboro y’amazi mu byaro n’ibindi.

Ati “Gutanganya imihanda twari dufite ibigo 152 gusa, ariko kubera ibyo urubyiruko rwagezeho twongereyeho ibindi bigo birenga 100. Ibyo birimo abanyeshuri bize kaminuza, TVET n’ahandi, bagaha akazi urundi rubyiruko gusa.”

“Urwo rubyiruko na rwo iyo turugezeho turusaba gukora amatsinda yo kwizigamira kugira ngo na rwo rube rwabyara ibindi bigo ku ruhande.”

Umuyobozi ushinzwe Inozabubanyi muri Mastercard Foundation, Sconaid McGeachin, yavuze ko hakenewe guhuzwa imbaraga kugira ngo iki kibazo cyo kutabona imari ku bakobwa bo mu cyaro gikemuke

Ati “Nk’umugabane tugomba gukorera hamwe n’abaturage, abayobozi, abafatanyabikorwa, n’abandi bose kugira ngo dukureho imbogamizi zose zibuza aba bagore kugera ku iterambere.”

Rwiyemezamirimo wo mu karere ka Rulindo ukora ibijyanye n’ubudozi, Grace Ishimwe, yavuze ko kimwe mu bintu bibagonga harimo imyumvire ikiri hasi yo kumva ko umugore ntacyo yakwigezaho wenyine.

Ati “Haracyari ikintu cyo kudusuzugura bumva ko umugore ntacyo ashoboye, bumva ko n’ubundi tuzahita dushaka abagabo ubucuruzi tukabuvamo. Nyamara hari abagore benshi bashoboye ariko badahabwa amahirwe.”

Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu, Nick Barigye, yavuze ko urubyiruko rukwiye gushyira imbaraga muri gahunda zo kwizigamira no kwibumbira muri koperative kugira ngo rworoherezwe kubona imari.

Ati “Urubyiruko rw’abakobwa ruri mu cyaro ruhawe imari rwazamura umusaruro mbumbe w’igihugu mu buryo bugaragara, ariko rukeneye gukorera hamwe kuko ibyo bigo by’imari na byo bikeneye kwizezwa ko ibyo bigiye kubaha bizagaruzwa.”

Mastercard Foundation ifite gahunda yo gufasha urubyiruko ibihumbi 300 rwo mu Rwanda kubona imirimo bitarenze 2030, ndetse 75% by’urwo rubyiruko rukazaba ari abakobwa.

Ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwagaragaje ko Abanyarwanda bagera kuri 96% bagerwaho na serivisi z’imari, bavuye kuri 93% mu mwaka wa 2020.

Yvonne Mutesi yerekanye uko babonye ikibazo cyo kutabona imari ku bagore bo mu cyaro
Umuyobozi ushinzwe Inozabubanyi muri Mastercard Foundation, Sconaid McGeachin, yasabye guhuza imbaraga mu gukemura ikibazo cy'abagore bo mu cyaro batagerwaho n'imari
Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Ivan Ntwari, yasabye ibigo by'imari korohereza abakobwa bo mu byaro kubona imari
Tuyishimire Janviere, asangiza bagenzi be urugendo rwe nk'umugore wo mu cyaro uri mu bucuruzi
Ruth Tuyirungire ni rwiyemezamirimo ukora ibijyanye no gukora ibiryo by'amatungo n'ubworozi bw'inkoko. Yagaragaje uburyo kubona imari bikigoye cyane cyane ku bakora ubucuruzi nk'ubwe
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye, ba rwiyemezamirimo n'urubyiruko
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko urubyiruko rukwiye gukorera hamwe kugira ngo birufashe no kubona serivisi z'imari
Mastercard Foundation mu nama yiga ku kibazo cy'urubyiruko rw'abakobwa bo mu cyaro batabona serivisi z'imari
Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Nick Barigye, yasabye urubyiruko kwitabira amatsinda yo kwizigamira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages