00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Princess Lover azataramira abakundana muri Mövenpick Kigali kuri St. Valentin

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 7 February 2026 saa 10:45
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwifatanya n’abakundana ku munsi wa St Valentin, Mövenpick Hotel Kigali yabateguriye igitaramo cyiswe “Charmes de St. Valentin”, kizagaragaramo Nicole Nérêt, wamamaye nka ‘Princess Lover’, umuhanzi umenyerewe cyane mu njyana ya zouk.

Princess Lover yamamaye cyane mu ndirimbo zakanyujijeho mu bihe bya kera nka ‘Mon Soleil’ n’izindi nka ‘Je Sais’, izi ndirimbo zikaba zarakunzwe cyane mu bihugu bikoresha igifaransa muri Afurika no birwa bya Caraibes. Uyu muhanzi azataramira kuri iyi hoteli ku wa 14 Gashyantare 2026, umunsi wizihizwaho abakundana.

Imiryango ya hoteli izafungura guhera saa kumi n’ebyiri, abazahasohokera bagire umwanya umwanya wo gufata icyo kunywa no kwinjira neza mu birori bya St. Valentin mbere y’uko igitaramo gitangira.

Amatike y’iki gitaramo ari mu byiciro bitandukanye bituma buri wese agira aho yisanga. Itike
y’umuntu umwe ni 150.000 Frw, akakirizwa ikirahure cya sparkling wine. Ibereye abifuza
kwitabira igitaramo bonyine, cyangwa bashaka kujyana n’inshuti.

Itike y’abantu babiri ya 250.000 Frw izazana n’amacupa abiri ya sparkling wine azabafasha
kugirana ibihe byiza nk’abakundana.

Naho amatike ya VIP ari hagati ya 1.000.000 Frw na 10.000.000 Frw azahesha abayaguze
ameza ya VIP, amafunguro ya nijoro (dinner) ateguranye ubuhanga, icupa rya champagne,
ndetse n’aho kurara muri iyi hoteli kizana n’ifunguro rya mu gitondo. Abayaguze bazagira
umwanya uhagije wo gutarama, kwisanzura no kwinjira neza muri wikendi banogerwa na
serivisi za hoteli.

Mövenpick Kigali ni imwe muri hoteli nshya ziherutse gufungura mu mujyi wa Kigali. Iyi hoteli iherereye ahahoze Hoteli Umubano

Uwifuza kugura itike yakanda hano
cyangwa agahamagara kuri +250 788 211 515 / +250 788 651 cyangwa ku murongo wa 818.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages