Iki kigo kandi kinatanga serivisi zijyanye n’ibikoresho na sisiteme zirinda umutekano w’ikoranabuhanga n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, kiri kwizihiza imyaka 20 ishize gitangiye gukorera mu Rwanda.
Iki kigo kinahagarariye mu Rwanda Ricoh International izwiho gukora ibikoresho na sisiteme by’ikoranabuhanga bigezweho.
Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byabereye i Kigali byitabirwa n’abahagarariye inzego za Leta, amabanki, ibigo by’ubwishingizi n’ibindi, aho byagaragarijwe uburyo ikoranabuhanga rishobora kunoza imicungire y’inyandiko no kongera imikorere myiza mu kazi.
RD Tech isanzwe icuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga ry’aho abantu bakorera ndetse na serivisi zijyanye no kurikoresha mu buryo bwo kubika no gucunga inyandiko zishyirwa kuri internet aho kuba ku mpapuro.
Umuyobozi Mukuru wa RD Tech, Munyempeta Jules, yavuze ko uko guhurira hamwe, uretse kwizihiza imyaka 20 bamaze, byari binagamije kwereka ibigo bitandukanye ibisubizo by’ikoranabuhanga byabifasha mu rugendo rwo kwimukira ku mikorere irishingiyeho.
Yagize ati “Twateguye iki gikorwa kugira ngo twereke abantu ibisubizo by’ikoranabuhanga dutanga. Ubu Isi iri kugana ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kazi ka buri munsi, ariko ni ngombwa ko abantu banasobanukirwa neza icyo bisobanuye n’ibikoresho bibafasha kubigeraho.”
Yakomeje agaragaza ko ari intambwe ikomeye kuba RD Tech imyaka 20 ikora kuko bishushanya icyizere n’ubufatanye bwayo n’abayigana.
Yagaragaje kandi ko mu myaka itatu RD Tech yateye intambwe yo gukorana n’uruganda rwo mu Buyapani rwa Ricoh ruzobereye cyane mu gukora no gucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo imashini zicapa n’izifotora inyandiko n’ibindi bitandukanye.
Iyo mikoranire yatumye ibicuruzwa bya Ricoh biboneka mu Rwanda mu buryo bworoshye bifasha mu kurushaho kwegereza abantu serivisi z’ikoranabuhanga.
Munyempeta yasobanuye ko Ricoh ubu yarenze ibyo gukora ibikoresho bitandukanye, ahubwo igakora no mu micungire y’inyandiko by’umwihariko uburyo buzwi nka ‘DocuWare’ bufasha mu gushyira inyandiko mu ikoranabuhanga ndetse ubu RD Tech na bwo ikaba ibucuruza.
Yaboneyeho kandi kugaragaza ibikoresho bya Ricoh bigezweho bafite birimo imashini zicapa impapuro zigezweho zifite ubushobozi bwo gukora imirimo myinshi icyarimwe, zirimo Ricoh IM C3010SD, Ricoh IMC320, Ricoh IM 370 na Ricoh M 2310N.
Izo mashini zifasha mu gucapa, gukora ibizwi nka ‘scan’ y’inyandiko, kuzigera ku bubiko bwo kuri internet ndetse no kuzihuza n’izindi sisitemu zikoreshwa mu bigo.
Ibyo binajyana na bwa buryo bwa ‘DocuWare’ na bwo RD Tech ifite bufasha ibigo kubika inyandiko mu buryo bw’ikoranabuhanga butuma inyandiko harimo n’izimaze imyaka myinshi kuzibona byihuta mu gihe zikenewe.
Ibyo nko mu gihe umukozi wo mu biro akeneye nka raporo yo mu 2005 akaba yakwirirwa mu kabati k’impapuro ayishaka cyangwa se inyemezabwishyu yo mu mezi abiri ashize ashobora no kubura bikarangira habayeho kongera kwishyura.
Abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko iryo koranabuhanga ribafasha kunoza imikorere y’ibigo no kugabanya amakosa ashobora guterwa n’imicungire mibi y’inyandiko.
Sebera Rene uyobora sosiyete yitwa Sky Global Events Management yagize ati “Iyi sisitemu idufasha kubika inyandiko ku buryo byoroshye no kuzigarura n’iyo hashize imyaka myinshi. Inafasha kwirinda amakosa nko kwishyura inyemezabwishyu imwe inshuro ebyiri.”
Ni mu gihe Kajabo Serge ushinzwe abakozi n’ibijyanye no gutanga amasoko muri Ngali Holdings, yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga rya RD Tech bitanga umusanzu mu kugabanya cyane impapuro zikoreshwa mu biro.
Ati “Niba dushobora kubika inyandiko mu buryo bw’ikoranabuhanga aho kuzicapa zose byoroshya akazi. Bifasha kandi mu kubona inyandiko mu kanya gato bigatuma dukoresha igihe gito kandi bikagabanya n’ibiciro byagendaga mu gucapa.”
RD Tech igaragaza ko izakomeza gushora imari mu ikoranabuhanga rishya, guteza imbere ubumenyi bw’abakozi no gukomeza ubufatanye n’ibigo mpuzamahanga kugira ngo ifashe ibigo byo mu Rwanda kubaka aho bikorera hakoresha ikoranabuhanga rigezweho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!