00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sensitive Group yahaye akazi urubyiruko 200 muri Tour du Rwanda 2026

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 1 March 2026 saa 11:02
Yasuwe :

Ikigo cya Sensitive Group gikora ibijyanye n’itumanaho no gutegura ibikorwa bitandukanye birimo inama, imikino, ibitaramo n’ibindi, cyatangaje ko cyatanze akazi ku bakozi barenga 200 mu irushanwa rya Tour du Rwanda 2026.

Byatangajwe n’Umuyobozi wa Sensitive Group, Wilson Mugwema, kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Werurwe 2026, ubwo mu Mujyi wa Kigali hari hasorejwe agace ka Munani ka Tour du Rwanda 2026.

Ni agace kari aka kanyuma muri iri siganwa, kasize Umudage, Miguel Heidemann ukinira Rembe | rad-net ari we wambaye umwambaro w’Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka, utangwa na Sensitive Group nk’umwe mu baterankunga bakuru b’isiganwa.

Nubwo Sensitive Group yari mu baterankunga bakuru b’iri rushanwa muri uyu mwaka, si ubwa mbere irigaragayemo kuko hashize imyaka irenga 10 ifasha ibigo bitandukanye kwamamaza muri iri rushanwa.

Bimwe muri ibyo bigo byongeye gukorana na yo, harimo BPR Bank Rwanda, MoMo Rwanda na Amstel yateguraga ibitaramo bya ‘Amstel Tour du Rwanda Festival’ byaberaga aho iri siganwa ryabaga riri buze gusoreza.

Nyuma y’iri siganwa, Mugwema Wilson yavuze ko Sensitive Group yishimira umusaruro yagezeho muri Tour du Rwanda, ndetse intego ari ugukomeza gukorana na yo.

Ati “Twishimira ko uyu mwaka twari abaterankunga ba Tour du Rwanda nyuma y’imyaka irenga 10 dukorera abaterankunga n’abafatanyabikorwa baryo. Twishimira ko binyuze muri iri siganwa turema imirimo myinshi kandi ku bakiri bato.”

“Muri uyu mwaka twahaye akazi urubyiruko rurenga 200 muri Tour du Rwanda, ibyo biradushimisha kandi bikadutera imbaraga zo kuzakomeza kuba muri iri siganwa kuko amagare amaze kuba nk’ubuzima bwacu.”

Sensitive Group igaragaza ko ifite ubushake bwo gukorana n’abandi bantu, ni kimwe mu bigo byahawe akazi muri Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2025.

Mu bindi bikorwa ikora birimo gutegura inama zikomeye, ibikora no hanze y’u Rwanda, urugero ni nko muri Congo Brazzaville aho yateguye inama y’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (CEMAC) no muri Guinée, aho yateguye irahira rya Perezida wayo, Mamadi Doumbouya.

Agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2026 kegukanywe n’Umunya-Eritrea, Henok Mulubrhan, mu gihe Umudage Kretschy Moritz wa NSN Development Team ari we wegukanye isiganwa muri rusange.

Benshi bahawe akazi na Sensitive Group muri Tour du Rwanda
Miguel Heidemann wambaye umwambaro wa Sensitive Group ayoboye abandi
Abafana bari benshi ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda
Agace ka nyuma ka Tour du Rwanda kakiniwe mu Mujyi wa Kigali
Miguel Heidemann ni we wabaye umukinnyi mwiza uzamuka kurusha abandi muri Tour du Rwanda
Miguel Heidemann yahawe impano n'Umuyobozi Mukuru wa Sensitive Group, Wilson Mugwema
Umuyobozi wa Sensitive Group, Wilson Mugwema, yambika Miguel Heidemann umwambaro w'umuzamutsi mwiza
Sensitive Group izakomeza gukorana na Tour du Rwanda no mu myaka iri imbere
Sensitive Group ni yo yazanye uburyo bushya bwo kwamamaza hifashishijwe imodoka zigezweho zorohereza abantu gususurutsa abafana b'amagare
Buri gace kabaga karimo umukinnyi wambaye umwambaro wa Sensitive Group
Sensitive Group imaze imyaka irenga 10 ifasha abafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages