00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SKOL igiye gufasha abakoresha imbuga nkoranyambaga guhurira mu mukino wa gicuti

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 13 June 2025 saa 07:51
Yasuwe :

Uruganda rwa Skol Brewery Ltd (SBL) rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwafashije urubyiruko rukoresha urubuga rwa X (yahoze yitwa Twitter), kwihuriza hamwe rugakina umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru mu gikorwa cyiswe ‘100 Experiences’.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Kamena, ni bwo Skol ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya Skol Malt, yatangaje ko ku Cyumweru, tariki ya 15 Kamena 2025, ari bwo ku kibuga cyayo kiri mu Nzove hazabera uyu mukino wa gicuti.

Ni umukino wateguwe biturutse ku gitekerezo cya bamwe mu bakoresha X bayobowe na Ngizwenayo Obed, wasobanuye impamvu y’iki gikorwa kizahuza abakunzi ba FC Barcelone na Real Madrid.

Yagize ati “Ubusanzwe twihisha inyuma y’imbuga nkoranyambaga tugakora akazi kacu ka buri munsi. Ubu rero twateguye umukino uzaduhuza kugira ngo turusheho kumenyana no gukorana.”

“Byarashobokaga ko dukoresha andi makipe yaba abo hanze cyangwa ayo mu Rwanda, ariko benshi mu bakoresha ziriya mbuga twisanze muri ariya biba ngombwa ko ariyo dukoresha. Skol yaradufashije cyane, usibye kuba ibinyobwa byayo bikundwa n’urubyiruko, hari n’udushya yateguye kuri uwo munsi.”

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Skol Brewery, Marie-Paule Niwemfura, yashimiye urubyiruko rwateye intambwe yo kwegerana kugira ngo rurusheho kunoza ibyo rukora.

Ati “Uru rubyiruko rwatugejejeho umushinga twumva ni mwiza nta mpamvu yo kutawushyigikira. Niba basanzwe bakorera ku mbuga nkoranyambaga kandi ibyo bakora tubibona, baba bakeneye umwanya nk’uyu wo kongera gusabana, bagakina, bakanungurana ibitekerezo ku kazi bakora twese tuzi ko gafasha igihugu.”

Ngizwenayo Obed azaba ari kapiteni w’ikipe ya FC Barcelone, mu gihe Nshizirungu Prince azaba ari kapiteni wa Real Madrid muri uwo mukino.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bemerewe kuzakurikirana uyu mukino, nta kindi kiguzi usibye kwerekana ko bakoresha urubuga rwa X.

Uruganda rwa Skol ruzabaha ikibuga cyo gukiniraho n'ubundi bufasha
Ngizwenayo Obed na Nshizirungu Prince ni bo bazaba bayoboye amakipe
Umukino uteganyijwe tariki ya 15 Kamena 2025
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Skol Brewery, Marie-Paule Niwemfura, yavuze ko hari udushya twinshi uru ruganda rwateganyirije abazitabira iyi mikino
Nshizirungu Prince ashima intambwe y'abakoresha X mu gushyira hamwe
Umukino uzahuza abakunzi ba FC Barcelone na Real Madrid bakoresha X uzabera mu Nzove
Umukino wa '100 Experiences' uzakinwa n'abakoresha urubuga rwa X
Skol ishyigikiye ibikorwa by'urubyiruko
Nshizirungu Prince azaba ari kapiteni w'abakunzi ba Real Madrid
Ngizwenayo Obed ni we wagize igitekerezo cyo kuzakina uyu mukino
Irenge Ntabara Samuel ni we visi kapiteni w'ikipe y'abafana ba FC Barcelone
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Skol Brewery, Marie-Paule Niwemfura, yavuze ko gushyigikira urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga ari ugufasha igihugu
Skol yiteguye kwakirana yombi abakoresha urubuga rwa X
Skol yateye inkunga iki gikorwa ibinyujije mu kinyobwa yenga cya Skol Malt

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages