Shampiyona y’Isi yo gusiganwa mu modoka (World Rally Championship-WRC) igira isiganwa rimwe muri Afurika, rihuzwa na Shampiyona Nyafurika (African Rally Championship-ARC), rikabera muri Kenya.
Ni irushanwa rizitabirwa n’abakinnyi bakomeye ku Isi, u Rwanda rukazaba ruhagarariwe n’abarimo Queen Kalimpinya ukinana na Ngabo Olivier, na bo bazaba baterwa inkunga na KCB Bank, ikigo kibarizwamo BPR Bank Rwanda.
Kalimpinya watangiye gukina uyu mukino benshi batumva ko yabikora nk’umukobwa, kuri iyi nshuro azaba ari gukina Shampiyona Nyafurika, ari n’ubwa mbere azaba abikoze kuva yatangira gukina.
Uyu mukinnyi avuga ko guhamagarwa mu bazakina iri rushanwa ari ibintu byamutunguye. Ati “Nkibona telefone, mbabwije ukuri ntabwo nabyizeye.”
Kalimpinya yongeyeho ko ashimira cyane KCB Bank yamufashije kugera ku nzozi ze, akaba agiye gukina mu irushanwa rya mbere rikomeye muri Afurika.
Ati “Gusiganwa muri Safari Rally n’andi marushanwa mpuzamahanga, byahoze ari inzozi zanjye. Umukino wo gusiganwa mu modoka noneho ukenera amikoro ahambaye cyane n’andi mahirwe nk’aya bitoroshye kubona. Ndashimira KCB Racing Team kuko yamfashije gutuma inzozi ziba impamo.”
Kuri iyi nshuro uyu mukinnyi azaba akinisha imodoka igezweho ya ‘Subaru Impreza WRX STi GVB’ yabonye binyuze mu bufasha yahawe na KCB Bank, akemeza ko yiteguye kuyifashisha agahangana.
Ati “Imodoka imeze neza cyane, ikipe dukorana yashyize byose ku murongo binyuze mu myitozo twakoze. Twizeye neza ko twiteguye gutanga akazi mu irushanwa riri imbere.”
Ibyo yagezeho ahamya ko hari n’abandi babikora, cyane cyane abakobwa bagenzi be. Icyo basabwa ni “ukwiyizera, imiterere yabo ntitume biheba, kandi ntibakagire ubwoba bwo gukora ibyo bakunda.”
KCB Bank iri gutera inkunga ‘WRC Safari Rally’ 2026, aho yarishyizemo miliyoni 227 z’Amashilingi ya Kenya (asaga miliyari 2,5 Frw]. Muri ayo harimo na miliyoni 28,5 z’Amashilingi ku bakinnyi batanu itera inkunga.
Abo bakinnyi ni Karan Patel, Nikhil Sachania, Tinashe Gatimu bo muri Kenya, Queen Kalimpinya wo mu Rwanda ndetse na Oscar Ntambi wo muri Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!